Byakaze , Intambara hagati ya Donald Trump na Joe Biden bahatanye mu kuzayobora Amerika. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Trump akomeje gukoresha imbaraga ze zose u Bushinwa bukaba mu mutima w’ibyo ashinja uwo bahanganye Joe Biden, aho avuga ko ari bwo bwatumye Abanyamerika babura akazi kandi bwabishyigikiwemo n’aba-Democrates.

Kuwa Mbere nibwo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bizihije umunsi w’umurimo. Ni umunsi waranzwe no kwibasirana hagati y’abakandida babiri biyamamariza kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

Trump ubwo yagezaga ijambo ku mbaga yakoraniye muri North Carolina, yashinje Joe Biden ko ashaka gushyira Amerika mu maboko ya virusi ndetse no gushyira imiryango y’abanyamerika mu bikorwa by’ihohoterwa rikomeye by’u Bushinwa.

Ati “[Joe Biden] arashaka guha imirimo yacu u Bushinwa. U Bushinwa bubonera inyungu mu bantu b’ibigoryi kandi na Biden ni umwe muri bo”.

Yakomeje avuga ko gahunda za Biden zakorewe mu Bushinwa mu gihe ize zakorewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Trump akunda kunenga Biden ko ashyigikiye politiki z’ubucuruzi z’u Bushinwa zatumye abanyamerika benshi babura akazi.

Trump kandi yananenze Kamala Harris wiyamamazanya na Joe Biden, avuga nta wundi umeze nkawe bityo adashobora kuba umugore wa mbere ubaye Perezida. Ati “Byaba ari igitutsi ku gihugu cyacu”.

Biden na we yahindukiranye Trump amunenga guhanisha abahinzi n’abandi banyenganda b’abanyamerika gushyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa byo mu Bushinwa.

Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Trump n’u Bushinwa nta cyiza yagejeje ku nganda za Amerika nk’uko yabisezeranyije ahubwo byarushijeho kuba bibi cyane.

Biden kandi yanashinje Trump kugira Coronavirus ikibazo cya politiki kugira ngo yongere atorwe none imaze guhitana abarenga ibihumbi 186, abandi barenga za miliyoni batakaza imirimo yabo.

Share on:
WhatsApp

The post Byakaze , Intambara hagati ya Donald Trump na Joe Biden bahatanye mu kuzayobora Amerika. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)