Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 20, Nzeri, 2020 inyubako nini ya Kaminuza ya Makerere muri Uganda yibasiwe n'inkongi.
Inyubako yibasiwe n'umuriro ni iyo bise Ivory Tower ikaba isanzwe ariyo nini iba muri iriya Kaminuza yigeze kuba muza mbere zikomeye muri Afurika.
Umunyamateka witwa Derek Peterson avuga ko igiteye impungenge kurushaho ari uko ibibatsi biri gusatira ahabitse inyandiko zivuga amateka ya Kaminuza ya Makerere kuva yashingwa kugeza ubu.
Iyi Kaminuza yashinzwe muri 1922 ariko itangira gukora nka Kaminuza mu buryo bwuzuye muri 1941.
Mu banyeshuri bayizemo ndetse n'Abayigamo harimo Abaturuka mu bihugu bitandukanye by'Umugabane wa Afurika, harimo n'U Rwanda aho benshi mu banyarwanda bagiye bahakura Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza(Masters Degree).
Iyi Kaminuza kandi yigeze kuba imwe muri Kaminuza zikomeye k'Umugabane wa Afurika.

Kuri Facebook y'iriya Kaminuza handitseho ko mbere y'uko inkongi iturika, hamwe mu hagize igisenge kiriya nzu, haridutse.
Inzu iri gushya ni yo kandi irimo ibiro by'uwungirije umuyobozi w'iriya Kaminuza, hakabamo, n'inzu mberabyombi yayo n'inzu y'ibitabo irimo ibyaranze iriya Kaminuza mu mateka yayo.

Abarwanya inkongi bari guhangana nayo n'ubwo bigoye kubera ubukana bw'ibibatsi.

The Observer