Benz yatwaraga Perezida Habyarimana yakuwe i Kigali igurishwa agatubutse mu Budage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bayobozi batunze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz 300 SEL yari igezweho mu myaka y'1990, we akaba yarayitunze igisohoka mu ruganda kuko yakozwe mu 1991. Imodoka y'uwari Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda n'ubwo yari yakozwe ifite izindi bimeze kimwe, yari ifite umwihariko nk'iyagenewe umunyacyubahiro, ndetse mu Budage byari bizwi binanditse ko iyo modoka izajya itwara Perezida w'igihugu u Budage bwategetse igihe gito butarasimburwa n'abakoloni b'Ababiligi.

JPEG - 215 ko
JPEG - 210.7 ko

Iyi modoka ye yari ifite imiryango ine, ndetse moteri yayo igakurura amapine y'imbere n'ay'inyuma icya rimwe. (Four wheel drive, 4WD). Ni imodoka yapimaga ibilo 1890 nta mushoferi urimo, ikagira ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wo hejuru w'ibilometero 225 ku isaha. Ubu bwoko bwabaga bufite uburebure bwa metero 5.2 n'ubugari bwa metero 1.8.

REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY'IYI MODOKA HANO :

Iyi modoka yatwaraga Perezida w'u Rwanda ifite ibirango by'imodoka itwara Umukuru w'igihugu, yaje kugurwa mu cyamunara maze ihabwa ibirango by'imodoka isanzwe, yambikwa RAB 777 B. N'ubwo bishoboka ko iyi modoka yaciye mu maboko ya benshi, uyiheruka vuba ni uwitwa Rebero Anaclet, uyu akaba ari umugabo uyuye ahitwa Sahara mu murenge wa Kimihurura munsi y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Ikinyamakuru Ukwezi giheruka gusura uyu Rebero Anaclet, adutangariza ko agura imodoka atari abizi ko yahoze ari iya Perezida Habyarimana ariko aho yabimenyeye ngo byaramutangaje. Yayiguze amafaranga y'u Rwanda miliyoni zirindwi, ariko iza gukora impanuka yangirika akuma kitwa Bosch bimusaba kugatumiza mu ruganda mu Budage ariko hashize igihe atarakabona, imodoka imara igihe iparitse ku muhanda aho muri Sahara.

JPEG - 212.1 ko
JPEG - 218.1 ko
JPEG - 178.7 ko
JPEG - 211.1 ko
JPEG - 249.5 ko
JPEG - 214.1 ko
JPEG - 193.3 ko
JPEG - 205.2 ko
JPEG - 203.1 ko

Ikinyamakuru Ukwezi cyagiye gusura Rebera Anaclet cyaramenye amakuru y'uko iyi modoka itakibarizwa ku butaka bw'u Rwanda, kuko hari amakuru yatugezeho yashimangiraga ko umunyamahanga wamenye ibyayo yashatse uko yayigeza mu Budage bakamuha akayabo n'ubwo tukamenye neza ingano yayo.

JPEG - 232.3 ko

Rebero Anaclet bamubeshye ko imodoka ye bagiye bagiye kuyisenyera mu yindi birangira bayigurishije agatubutse mu Budage

Rebero Anaclet nawe yaduhamirije aya makuru, avuga ko imodoka ye yayiguze n'umugabo w'umukire wo muri Sudan amubwira ko ashaka kuyibagira mu yindi nkayo afite (Gukuramo ibyuma akeneye akabishyira ku ye) ariko ngo nyuma yaje kumenya ko yamubeshyaga kuko yayurije indege akayijyana ku ruganda mu Budage.

Ubusanzwe inganda nyinshi zikora imodoka hirya no hino ku isi, ziha agaciro cyane imodoka zo ha mbere ziba zarashaje ariko zikigaragaza umurage n'umwihariko wazo ku gihe cyazo. By'umwihariko iyo modoka yo, yari imari ishyushye kuko yaguzwe igenewe Perezida w'u Rwanda, uwaduhaye amakuru akaba yarashimangiye ko uwajyanye iyo modoka mu Budage yaba yarahawe amafaranga menshi ashobora no kugera kuri miliyoni mirongo itanu z'amafaranga y'u Rwanda.

REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY'IYI MODOKA HANO :

PHOTOS : IGIHE

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)