Airtel yatanze ubusabane kubantu bazajya bagura Smart Phone nshya bakajya bakubirwa 2 buri uko baguze internet. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Airtel Rwanda sosiyete y'itumanaho ikomeye mu gihugu yatangije gahunda nziza yo kudabagiza abakiriya baguze Telefone nshya zo mu bwoko bwa Tecno Camon 16 Series, ndetse na TECNO Spark 5 Pro maze bakajya bakubirwa 2 uko baguze interineti , kuburyo ushobora kugura interineti y'ibihumbi icumi (10000) ugasanga ufitemo GB 67 z'ukwezi.

Iyi gahunda y'ubusabane yazanywe na Airtel izajya ikubira kabiri umuntu uko aguze interineti mugihe cy'amezi 3, apfa kuba yaraguze ubwo bwoko bwaza Telefone kwiduka iryariryo ryose rya Tecno muburyo bwo kugabanya ubusumbane mu gukoresha interineti muri iki gihe ihenze akaba yakoresha Simukadi ya Airtel.

Urugero nk'umukiriya uguze interineti y'ukwezi y'ama frw 10,000 imuha GB30, azajya abona GB60 yiyongeraho GB7. Ibi bisobanuye ko uwo mukiriya azahita abona GB67.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla avuga kuri iyi mikoranire yagize ati 'Interineti niryo shingiro ry'impinduka mu bijyanye n'itumanaho kw'isi yose. Nk'abemera izi mpinduka, twe nka Airtel twakoze ishoramari rikomeye mu bijyanye n'ikoranabuhanga no gushyiraho umurongo w'itumanaho duharanira kugeza interineti nziza ku bakoresha smartphone mu Rwanda. Iyi mikoranire izanye impinduka mu bijyanye no guhendukirwa ikanaha agaciro abakiriya.'

Yakomeje agira ati 'Iyi gahunda nshya izongera imikoreshereze ya interineti bijyanye n'uko Airtel isanzwe ari umuyoboro wa telefone zigezweho. Ibi birerekana umuhati wacu mu guha agaciro ibyo tugeza ku bakiriyaiko.

Bwana Didier Dushime, ukuriye ishami rishinzwe ubufatanmye n'iterambere muri Trannsion Rwanda, yagize ati 'Iyi mikoranire izafasha abakoresha TECNO Camon 16 kugera ku byo bifuza haba mu buzima bwabo bwite haba no mu kazi kabo banatume abandi abakoresha izindi telefone bagira inzozi baharanira kugeraho. Nk'uko TECNO Camon 16 yazanye impinduka mu bijyanye n'amafoto, twihaye intego yo kugeza ku banyarwanda telefone z'udushya kandi nziza zikoresha interineti ya make izatuma ubuzima burushaho kuryohera abanyarwanda.'

Kugira ngo abakiriya babashe kuryoherwa n'iyi gahunda, bazasabwa gusa gukanda *407# batangire kuyikoresha bakimara gushyiramo simukadi ya Airtel ku nshuro ya mbere bagakurikiza amabwiriza. Nyuma bazakanda *255*2# bagure ipaki yabo ya mbere bakubirwe kabiri ako kanya.

Amit Chanuat , umuyobozi mukuru wa Airtel mu Rwanda.
Share on:
WhatsApp

The post Airtel yatanze ubusabane kubantu bazajya bagura Smart Phone nshya bakajya bakubirwa 2 buri uko baguze internet. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.



Source : https://ingingo.com/airtel-yatanze-ubusabane-kubantu-bazajya-bagura-smart-phone-nshya-bakajya-bakubirwa-2-buri-uko-baguze-internet/business-news/3239/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=airtel-yatanze-ubusabane-kubantu-bazajya-bagura-smart-phone-nshya-bakajya-bakubirwa-2-buri-uko-baguze-internet

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)