Wema Sepetu yatangaje ko yari agiye kwiyahura #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu ahamya ko nyina ari we w'agaciro mu buzima bwe cyane ko yamubaye hafi mu gihe cy'amezi 3 ubwo yashakaga kwiyahura. Mu kiganiro Trendy Show kinyura kuri Wasafi TV, uyu mukobwa yavuze ko yageze igihe ahura n'ihungabana, ariko akaba yaragize nyina wabaye hafi n'aho ubundi aba yariyahuye. Ntabwo yigeze avuga birambuye icyari kibimuteye ariko yavuze ko nyina ari inkingi ikomeye mu buzima bwe kuko yabashije kumugarura ubwo yari ayobowe n'amarangamutima y'ihungabana, ngo byasabaga nyina ko arara areba. Yagize ati“Mama yahoze amfasha, ni inkingi yanjye. Ni we muntu wampaye imbaraga zo gukomeza. Yizera ubushobozi bwanjye cyane. Ubwo nari ngeze ku rwego rwo kuba nakwiyahura, nahise njya aho atuye mpamara amezi 3. Mama yari ahari ku bwanjye icyo gihe cyose. Nta n'ubwo yaryamaga. Nabyuka ni njoro ngiye mu bwiherero, yagombaga kwicara akantegereza.” Wema Sepetu uretse kuba yarabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, yamenyekanye cyane kandi ubwo yari mu rukundo n'umuhanzi Diamond Platnumz, ni n'umukinnyi wa filime ukomeye muri iki gihugu. Wema avuga ko hari igihe cyageze ashaka kwiyahura
http://dlvr.it/RfQpYj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)