Seif wa APR FC yasezeranye imbere y'amategeko na Belyse(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Umukinnyi wa APR FC n'Amavubi Niyonzima Olivier Seif, yasezerenye imbere y'amategeko na Mushambokazi Belyse biyemeza kubana akaramata. Ni umuhango wabaye uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 aho wabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo aho bahamije isezerano rya bo imbere y'amategeko, aho biyemeje ko igihe basigaje ku Isi bazakimarana. Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko biteganyijwe ko bazakora ubukwe tariki ya 6 Nzeri 2020 ari na bwo bazahamya isezerano rya bo imbere y'Imana. Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI mu minsi yashize, Seif yavuze ko impamvu yahisemo kubana na Belyse ari uko yasanze bahuje ibintu byinshi. Ati“Ni ibintu maze igihe kirekire ntekereza turabyumvikana, twumva ko ari ngombwa bigenda kuriya. Iyo ubanye n'umuntu ugenda umumenya ukamenya imico ye, rero nasanze duhuza hari ibyo yanyuganiramo mu buzima numva ko ntakabuza twazabana.” Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe bari Quiet Haven Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ni bwo Seif imbere y'inshuti n'abavandimwe yasabye Belyse bamaranye umwaka n'igice bakundana ko yazamubera umugore maze igihe asigaje ku Isi bakazakimarana. Seif yarahiriye kuzabana na Mushambokazi Belyse mu byiza n'ibibi Mushambokazi na we ati"ndabyemeye!" Akanyamuneza kari Kose Seif ati iyo usetse amasaro arasesekaaaaa!!! Bati none se ubu birarangiye cyangwa? Ate njye ubu nagu...
http://dlvr.it/RfQpZS

Post a comment

0 Comments