Umukunzi wanjye yaranyanze ngo kubera ntaciye imyeyo none ndashaka umuhungu wakwemera kunkunda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nitwa Uwera Sabine mfite imyaka 26 ntuye i Kigali. Nakundanye n’umusore turakundana cyane bigera ubwo dutangira gutekereza kuba twabana. Buri gihe iyo icyo kiganiro twatangiraga kukivugaho yahitaga ambwira ko mbere yo gutangira gupanga ubukwe tugomba kubanza kuryamana. Jye nari naramuhakaniye kuko nabyiyumvagamo ko umunsi twaryamanye ashobora kuzahita anyanga. Byakomeje gutyo dukomeza gukundana, ajya kunyerekana iwabo nanjye mwerekana iwacu ibyo byatumye mugirira ikizere mbona ko ankunda by’ukuri. Uretse n’ibyo, ibintu byose yankoreraga byanyerekaga ko ankunda nta buryarya. Maze kubyishyiramo ko twamaze guhuza, twongeye kugira ibiganiro byo kuba twapanga ubukwe, nawe yongera kunsubiriramo ko atapanga ubukwe tutararyamana. Bitewe n’uko nari namaze kumwizera narabyemeye kuko nubundi kuva yaramaze kunyerekana iwabo nari naratangiye kwitwara nk’aho ndi umugore we. Nyuma y’uko turyamanye yanyoherereje ubutumwa ambwira ko adashobora kubana nanjye. Namubajije impamvu ambwira ko kuba ntaraciye imyeyo byerekana ko ntazigera mufata neza mu buriri, ko ntazamushimisha, ko bizatuma ararikira abandi bagore bityo akanca inyuma. Ngo rero icyo yifuza n’ukubana n’umukobwa waciye imyeyo kuko ari byo bizamurinda kujya mu busambanyi. Uretse kuba narabyumvaga gutyo, ibyerekeranye no guca imyeyo nta muntu wundi wari warigeze abinganirizaho muri make sinari mbisobanukiwe kuko sinagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi banjye, bitabye Imana nkiri muto, wenda bo bari kuba barabinsobanuriye. Ubu rero ndashaka umuntu twakundana tukibanira we akankunda by’ukuri kandi akanyizeza ko atazanca inyuma kandi ko atazanziza icyo kintu. Habaye hari uhari yanyandikira inbox. Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
http://dlvr.it/Rdl7pT

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)