Umukinnyi akaba n'umunyamideli, Bertrand yashyizwe kuri website ya Beyonce #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abanyarwanda bakora imideli bagiye kurushaho kumenyekana kuva aho bamwe batangiye gushyirwa ku rubuga rw'umuhanzikazi w'umunyamerika, Beyonce, muri aho harimo n'umukinnyi w'umunyarwanda ubarizwa muri Moshions, Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United. Umuhanzikazi Beyonce yafunguye urubuga aho yashyizeho n'igice cyigamije gufasha ubucuruzi bw'abarwiyemezamirimo b'abanyafurika mu bintu bitandukanye, ubugeni, imideli n'ibindi. Uru rubuga rukaba rufasha mu kumenyekanisha izi kompanyi mu buryo bwisumbuyeho ku buryo ibikorwa byabo bikunzwe bikaba babikuramo inyungu. Kuri ubu n'abanyarwanda bamaze kugera kuri uru rubuga, ni mu gice cy'imideli aho kompanyi 4 zikora ibijyanye n'imyenda zamaze gushyirwa kuri uru rubuga. Ku isonga hari Moshions imaze kwandika izina mu bijyanye n'imideli hano mu Rwanda, aho ikora imyenda ya Made in Rwanda ni nayo rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand akorana nayo. Moshions ni umwe muri kompanyi nke zo mu Rwanda zageze kuri uru rubuga Bertrand wa Moshions ifoto ye ni yo igaragara ku rubuga rwa Beyonce Aganira na ISIMBI, Moses umuyobozi wa Moshions yavuze ko ari ingenzi kuri bo kuko bigiye kubafasha kubona ababakurikira bashya. Yagize ati"ni uburyo bwo kudufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu mu buryo bwisumbuyeho. Icya mbere tugiye kunguka abadukurikira bashya. Ni ishema kuri twe kuko bivuze ko brand ikomeje kwaguka." Izindi ni Haute Baso, House of Tayo na Inzuki Designs, izi zose ni kompanyi zikora imyenda Haute Baso na yo iri mu zatangiye kwamazwa ku rubuga rwa Beyonce House of Tayo na yo ikora ikanamurika imyenda ya Made in Rwanda Inzuki Design na yo iriho
http://dlvr.it/RctXmn

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)