Ukuri ku ifungwa ry'umuhanzikazi Marina(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bad Rama, umuyobozi w'inzu itunganya umuziki ya The Mane umuhanzikazi Marina abarizwamo, atangaza ko uyu mukobwa atigeze afungwa nk'uko byatangajwe mu minsi ishize, gusa ngo habayeho ikibazo cyatumye ahabwa andi mabwiriza arihanangirizwa.

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru zivuga ko umuhanzikazi wo muri The Mane, Marina afunzwe.

Mu kiganiro umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko Marina atigeze afungwa gusa ngo habayeho ikibazo cyatumye yihanangirizwa.

Yagize ati"ntabwo Marina yafunzwe nk'uko babivuga, buriya gufungwa ni ibintu bitandukanye n'ubwo umuntu ashobora kubivuga byoroshye, gusa habayeho ikibazo bahabwa amabwiriza arihanangirizwa ."

Ngo umuntu babana yari yagize isabukuru mu kuyizihiza bisa nk'aho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati"ni ikibazo cyabeyeho iwe mu rugo n'umuvandimwe we babana, uwo mugenzi we yari yagize isabukuru bisa nk'aho hari amabwiriza atakurikijwe ariko barahuguwe ubuzima burakomeza, yarihanangirijwe ibintu bashyira mu buryo ubuzima burakomeza."

Yakomeje avuga ko uyu muhanzikazi byamubabaje cyane, gusa byaje kuvamo inganzo yo gukora indirimbo 'Ikanisa' na Bad Rama azaririmbamo.

Bad Rama ahamya ko Marina atigeze afungwa

Reba ikiganiro na Bad Rama



source http://isimbi.rw/imyidagaduro/ukuri-ku-ifungwa-ry-umuhanzikazi-marina-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)