Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, umaze imyaka itatu uhungabanye mu buryo bukomeye, aho u Rwanda rushinja Uganda ibirimo kubangamira ubucuruzi bwarwo, guhohotera abanyarwanda no gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo, mu gihe Uganda ishinja Abanyarwanda ubutasi.