Turi kureba uko twazamura igipimo cy'ibihano ku barenga ku mabwiriza ya COVID19- Minisitiri Prof Shyaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minaloc itangaza ibi mu gihe ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020, Polisi y'Igihugu ku bufatanye n'inzego z'ibanze berekanye abantu 2046 barimo 925 bo mu Mujyi wa Kigali barajwe muri za sitade zitandukanye.

Abarajwe muri za sitade zo hirya no hino mu gihugu bari bafashwe barengeje isaha ya saa tatu z'ijoro yagenwe kugira ngo abantu babe bari mu rugo. Mu gitondo baraganirijwe bibutswa ko icyorezo cya COVID19 gihari kandi kukirinda ari inshingano za buri wese.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko abantu batarabasha kubona uburemere bw'iki cyorezo.

Ati “Nk'abanyarwanda ntabwo turagera aho buri wese iki kibazo akigira icye ngo agihe n'uburemere gifite ngo dutinye COVID19, umuntu nayumva ari iwe mu rugo yumve ayitinye ashaka no kugira ngo itazagera mu rugo rwe, ntabwo iyo ntambwe abanyarwanda turayitera.”
Yakomeje agira ati “Niba bavuga bati kubera iki cyorezo ntabwo kujya mu masengesho cyangwa gukora iminsi mikuru byemewe, ujya kubona niba hari ufite numero yawe ya telephone akaguhamagara akubaza niba mwamwemerera agakoresha ubukwe. Bigaragaza ko tutari twumva ko icyo tugomba guharanira ari ukurinda ingo zacu.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu bwirinzi bigatuma iki cyorezo kitazahaza abanyarwanda ariyo mpamvu abona bamwe bakomeje kwirara.

Ati “Ibyo binajyana n'uko igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu kwirinda abantu bakaba batarabonye imfu nyinshi, ngira ngo hari aho twageze abantu bakumva ko COVID19 ari nk'ibicurane , bakumva ko ari akantu kaza kakagenda. Ngira ngo bumva ko idahari niba inahari ntabwo ikomeye.”
Mu mabwiriza y'ibanze yashyizweho hagamijwe kwirinda iki cyorezo harimo kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru, guhana intera hagati y'umuntu n'undi ndetse no kubahiriza amasaha yashyizweho y'uko ingendo zitemewe hagati ya saa kumi n'imwe za mu gitondo na saa tatu z'ijioro.
Minisitiri Shyaka yavuze ko abantu bakomeje kugaragaza kutubahiriza aya mabwiriza ari nayo mpamvu kubakurikirana no kubahana bigiye gukazwa byanaba ngombwa ibihano bahabwaga byo kurara muri sitade umunsi umwe bishobora kongerwa.

Yakomeje agira ati “Uburyo dukurikirana n'uburyo duhana ntabwo birakara cyane, ntabwo turagera aho umuntu wese urenze kumabwiriza tube twamuhaye igihano. Muri rusange ubona biza kandi intambwe atari mbi, dukeneye kuzuza izo nshingano zombi ko abanyarwanda babyumva mu mijyi no mu cyaro bamenya iriya ntero ya polisi ivuga ngo ntabe ari njye uzana Coronavirus.”

Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubufatanye bwa Polisi n'inzego z'ibanze batangiye kureba uburyo igipimo cy'ibihano cyazamuka bikarenga ku kuraza abantu muri sitade umunsi umwe, hagashyirwaho ibindi bihano bikakaye.

Ati “Kandi ntabwo ari ikibazo cy'ubujiji ahubwo n'abajijutse ntabwo baragiha agaciro iki cyorezo, akaba ariyo mpamvu ku bufatanye bwa Polisi ni ubugamije ngo dufatanye ariko tuzamure igipimo cy'uko twahana n'uko twagera ku bakoze amakosa bose.”

“Nubwo ibihano byari ukubaraza ahantu amasaha make tukabaganiriza bwacya bakarekurwa, ariko nibikomeza bizaba ngombwa ko tuzamura ibihano, hari abavuga ko ijoro rimwe ntacyo ribatwaye ariko ngira ngo bizaba na ngombwa ko tuzamura ibihano.”

Imibare iheruka ya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yagaragaragaho Coronavirus hamaze gufatwa ibipimo 268,261.

Abamaze kwandura iki cyorezo ni 2,024 mu gihe abamaze gukira bagata iwabo ari 1,119 naho abakirwaye ni 918 mu gihe abamaze kwamburwa ubuzima na Coronavirus ari batanu.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Turi-kureba-uko-twazamura-igipimo-cy-ibihano-ku-barenga-ku-mabwiriza-ya-COVID19-Minisitiri-Prof-Shyaka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)