Tonzi yasohoye indirimbo nshya yise “Gumana Nanjye” #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi akaba yaramamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Gumana Nanjye" ashimira Imana anayisaba kumuba hafi.

Mu kiganiro yagiranye n'IGIHE,Uyu muhanzikazi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ari nk'isengesho ry'ibyo yifuza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Ni indirimbo nakoze nshaka guha abantu ubutumwa burimo isengesho nifuza mu buzima bwa buri munsi. Kubana n'Imana, kugendana n'Imana mu byo nkora byose kandi mbyifuriza buri muntu uwo wariwe wese. Ni isengesho ryo kubwira Imana ko ubuzima bwanjye Itarimo ntacyo nakwishoboza.” Umuhanzikazi Uwitonze Clementine (Tonzi)

Tonzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Isoko' yahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye ndetse na ‘Dereva', Uragorora' n'izindi nyinshi.

Tonzi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z'Imana umaze gushinga imizi haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka ka PGGSS yari ahuriyemo na Lion Imanzi na Aimable Twahirwa. Yamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana cyane mu yitwa ‘Humura' yakunzwe mu buryo buhambaye.

Video y'indirimbo "Gumana Nanjye" wayisanga hano:

Source: Igihe.com

[email protected]



source https://agakiza.org/Tonzi-yasohoye-indirimbo-nshya-yise-Gumana-Nanjye.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)