Umutoza wa Rayon Sports ashobora guhura n'ihurizo rikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guy Bukasa umutoza mushya w'ikipe ya Rayon Sports ashobora guhura n'ihurizo ryo gutoranya abakinnyi 25 iyi kipe izifashisha mu mwaka w'imikino wa 2020-2019.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu ubwo habaga umwiherero w'ikipe ya Rayon Sports wahuje abakinnyi, abatoza n'ubuyobozi havuzwe ko iyi kipe ifite abakinnyi barenga 40 kandi abagomba gushakirwa ibyangombwa(license) bazakina icyiciro cya mbere ari 25.

Ibi byatangajwe na Munyakazi Sadate, perezida wa Rayon Sports ubwo yaganiraga na Rwanda Magazine.

Yagize ati“hano twari duhari turi abakinnyi barenga 41 kongeraho abakinnyi 3 bazaturuka hanze bataraza, kongeraho Soter utabashije kuboneka kubera impamvu yadutangarije, urumva rero ikipe yose irahari ahubwo dufite abakinnyi benshi ni na byo twabwiye abakinnyi hano, abakinnyi 44 gushakamo license z'abakinnyi 25 bizaba ari akazi gakomeye cyane.”

Ibi bishobora kuzaba ihurizo ndetse n'akazi gakomeye ku mutoza mushya wa Rayon Sports, Guy Bukasa kuba yatoranya abakinnyi 25 mu bakinnyi barenga 40 iyi kipe ifite.

Si umutoza gusa kuko n'abakinnyi na bo bafite akazi gakomeye cyane ko gukora kugira ngo bazabashe gutoranywa mu bakinnyi 25 iyi kipe izifashisha mu mwaka utaha w'imikino wa 2020-2021 uteganyijwe gutangira mu mpera z'Ukwakira 2020.

Guy Bukasa ashobora guhura n'akazi katoroshye


source http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-ashobora-guhura-n-ihurizo-rikomeye-4294
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)