Sarpong yakoreye umukunzi we isabukuru y'amavuko, amuha impano itangaje #rwanda #RwOT

Ku mugoroba w'ejo hashize, rutahizamu w'umunya-Ghana wahoze akinira Rayon Sports, Michael Sarpong yafashije umukunzi we, Djazila kwizihiza isabukuru y'amavuko, amuha impano y'ifoto nini ishushanyijeho isura y'uyu mukowa.

Mu minsi ishize ni bwo ni bwo Sarpong yatangarije ISIMBI ko afite umukobwa w'umunyarwandakazi bakundana ndetse yizeye ko yazamubera mama w'abana be.

Michael Sarpong akaba ari mu rukundo na Djazila ukoresha amazina ya La_reine_djanca ku mbuga nkoranyambaga.

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, Sarpong yazirikanye umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza.

Hari hateguwe mu isura nziza

Ni ibirori byari byateguwe neza, mu isura ibereye ijisho byabereye mu Busitani bwa Mera Neza buherereye i Nyamirambo, ni ahantu hatuje akenshi hagendwa n'abakundana bashaka kuganira bisanzuye kandi hatuje.

Hari hateguye n'ifoto y'uyu mukobwa ishushanyije nk'impano yageneye umukunzi we.

Ni ibirori byitabiriwe n'umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, abakinnyi nka Mbogo Ally na Habimana Hussein inshuti za Sarpong, hari kandi n'inshuti za Djazila.

Byari ibyishimo kuri Sarpong n'umukunzi we
Impano yahaye umukuzi we


source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sarpong-yakoreye-umukunzi-we-isabukuru-y-amavuko-amuha-impano-itangaje

Post a comment

0 Comments