COVID-19: Kigali hafunzwe amasoko abiri acururizwamo ibiribwa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatinije n’inzego z’ubuzima zishinzwe kurwanya no gukumira ikwirakwira rya coronavirusi bamaze gutangaza ko amasoko 2 arimo iryo mumugi(Kigali city market) ndetse nirizwi nko kwa mutangana nyabugogo abaye afunzwe.

Ibi bibaye nyuma yuko mu minsi ibiri ishize Hari habonetse umubare munini w’abarwayi ba coronavirusi Kandi abenshi murabo bakaba baragiye bakurwa muri aya masoko abiri nkuko inzego z’ubuzima zibitangaza muri raporo yazo isohoka buri munsi.
mu itangazo rivuga ibyifungwa ry’amasoko hemejwe ko abayakoreramo bakomeza gupimwa.

Ibi bibaye Kandi nyuma yuko hagiye hagaragazwa amashusho atandukanye agaragaza uburyo mu masoko amwe namwe ya hano mu Rwanda abayagana basa nabadohotse mu gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya coronavirusi harimo nko gukaraba intoki n’amazi meza, kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y’umuntu nundi.

Iyu mwanzuro Kandi uje nyuma y’itangazo ryasohowe n’umujyi wa Kigali ufatinije n’inzego z’ubuzima ukura muri gahanda ya guma murugo imidugudu yo mu kagari ka tetero haherereye isoko benshi bazi nka marathon.

The post COVID-19: Kigali hafunzwe amasoko abiri acururizwamo ibiribwa. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/covid-19-kigali-hafunzwe-amasoko-abiri-acururizwamo-ibiribwa/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)