Sadate ni we perezida wangoye, ntabwo yambaniye – Rutanga Eric #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric avuga ko adashobora kwibagirwa ko perezida w'iyi kipe, Munyakazi Sadate ari we muperezida wamugoye.

Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC asinya imyaka 2, nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba yorongereye andi masezerano y'imyaka 2 mu mpeshyi ya 2019 yagombaga kurangira mu mpeshyi ya 2021.

Ubwo yasinyaga amasezerano ye yahawe amafaranga y'igice ariko hajyamo ingingo ivuga ko mu gihe baba batamuhaye amafaranga asigaye natayabona muri Nzeri 2019 aya masezerano azahita ateshwa agaciro.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo uyu mukinnyi yandikiye Rayon Sports ayisaba ko batandukana kuko batubahirije ibyo bumvikanye.

Aganira na Radio Rwanda, yavuze ko yaje kubona ikipe ya Yanga yo muri Tanzania agiye gusaba Release Letter bamubwira ko agomba kubandikira ko nta kintu yishyuza iyi kipe kandi bakandikaho ko agiye muri Yanga bitakunda akagaruka muri Rayon Sports.

Yagize ati“yambwiye ko kuri Release Letter bandikaho ko ngiye muri Yanga bitakunda nkagaruka muri Rayon Sports, nabanje kubyanga ariko kuko numvaga muri Yanga ngomba kugenda byanze bikunze ndabyemera.”

Nyuma y'uko ibyo muri Yanga byanze, Sadate yamusabye kongeraho miliyoni 2 kugira ngo bamurekure ajye muri Police FC, ngo ntazibagirwa Sadate kuko ari we muperezida wamugoye.

Yagize ati“ Nasabye perezida urupapuro rundekura mbona abigize birebire, barambwira ngo kugira ngo mbone urwo rupapuro ni uko mbaha miliyoni 2. Ndababaza nti se ni ay'iki? Barambwira ngo n'ayo kundekura. Imishahara, uduhimbazamusyi nari nabibarekeye byose, nk'umuntu ufite umuryango ngomba kwitaho, nabitekerejeho na yo mfata icyemezo cyo kuyabaha.”

Yakomeje agira ati“Sadate nzahora mufata nk'umuyobozi wangoye, kuko ntabwo yambaniye kuko ibyo nifuzaga byose ntabwo yabimfashije nk'umuyobozi w'ikipe.”

Uyu musore nyuma y'uko kujya muri Tanzania byanze, ahamya ko agiye gushyira umutima ku kazi akinira ikipe ye ya Police FC.

Rutanga ntazibagirwa Munyakazi Sadate


source http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-ni-we-perezida-wangoye-ntabwo-yambaniye-rutanga-eric
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)