Rooney yatunguye benshi ubwo yari abajijwe kuri Cristiano na Messi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukinana na Cristiano Ronaldo igihe kitari gito, bakaba basanzwe ari n'inshuti zisanzwe, Wayne Rooney byari byitezwe ko ari buvuge ko uyu mukinnyi ari wa mbere ku Isi imbere ya Messi, gusa yaje gutungurana avuga ko bose ari abakinnyi beza ariko Messi hari icyo arusha uyu mukinnyi.

Intambara y'umukinnyi urusha undi ku Isi hagati y'umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo n'umunya-Argentine, Lionel Messi ikomeza kugenda ikura umunsi ku munsi aho abantu badahuriza k'urusha undi bitewe n'ibikorwa byabo bagiye bakora na n'uyu munsi bagikora.

Umwongereza Wayne Rooney kuva 2003 kugeza 2009 yakinanaga na Cristiano muri Manchester United, ubu ni n'inshuti mu buzima busanzwe.

Mu gice cya Sunday Times cy'ikinyamakuru cya The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko agitangira gukinana na we atari yitaye ku bitego ariko wabonaga afite inyota yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi.

Yagize ati"Cristiano wabonaga atitaye ku gutsinda ibitego nkitangira gukinana na we, ariko wabonaga ko ashaka kuba umukinnyi wa mbere ku Isi."

"Yaritoje bitangira kubyara umusaruro, yaje kuvamo umukinnyi utsinda ibitego w'agatangaza. We na Messi ni bo bakinnyi beza nabonye muri uyu mukino."

Yakomeje avuga ko aba bombi mu rubuga rw'amahina ari abakinnyi babi cyane.

Ati"Cristiano mu rubuga rw'amahina ni umugome, yanakwica. Ariko Messi azabanza agukorere iyicarubozo mbere yo ku kwica, ariko Messi azanagushimisha. Aba bombi bahinduye umukino mu bijyanye no gutsinda ibitego."

Rooney kandi yavuze ko adakeka ko hari undi mukinnyi uzabaho nka Messi, gusa ngo we na Cristiano bari hejuru y'abandi.

Ati"Messi mu rwego rwe nk'umukinnyi ni nywenyine, sinkeka ko hari undi mukinnyi nka we uzabaho. We na Cristiano barenze abasigaye."

Cristiano no yatangiye gukina muri Man U ibyo gutsinda atabiha agaciro
Rooney ahamya ko nta mukinnyi nka Messi uzabaho


source http://isimbi.rw/siporo/article/rooney-yatunguye-benshi-ubwo-yari-abajijwe-kuri-cristiano-na-messi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)