Nyuma y'isinya rya Muhadjiri na Tchabalala, 11 AS kigali ishobora kuzajya yifashisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali yaraye isinyishije Hakizimana Mujadjiri amasezerano y'umwaka umwe, ni igikorwa cyatunguye benshi bitewe n'uko byavugwaga ko uyu mukinnyi yamaze kwerekeza muri Rayon Sports.

Ni ikipe irimo kwiyubaka bigendanye n'imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izitabira.

AS Kigali ntabwo yavuzwe cyane ku isoko, gusa imaze gusinyisha amazina abiri azwi mu gihugu nka Shabani Hussein Tchabalala watsinze ibitego 13 mu mwaka ushize w'imikino na Hakizimana Muhadjiri waraye usinye.

Yasinyishije kandi myugariro Rugirayabo Hassan wakiniraga ikipe ya Mukura VS umwaka ushize w'imikino.

Ni ikipe kandi yagiye ishyira imbaraga mukugumana abakinnyi bayo beza yari ifite bari basoje amasezerano nka Rusheshangoga Michel.

Bigendanye n'abakinnyi ifite n'abo yamaze kongeramo, abakurikiranira ruhago hafi hari 11 beza babona iyi kipe izajya yifashisha mu mikino yayo.

Dore 11 AS Kigali ishobora kuzajya yifashisha

Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Bishira Latif, Rurangwa Mossi na Ishimwe Christian

Abakina hagati: Nsabimana Eric Zidane na Kalisa Rashid

Ba rutahizamu: Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Orotomal Alex

Uko baba bahagaze mu kibuga


source http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-isinya-rya-muhadjiri-na-tchabalala-11-as-kigali-ishobora-kuzajya-yifashisha
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)