Ngoma: Babiri bafashwe bagiye kugurisha ibikoresho byagenewe kubaka amashuri #rwanda #RwOT

Ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama, Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Gashanda, mu kagari ka Giseri yafashe umusore w'imyaka 26 n'undi wa 28, bari abazamu ku ishuri ribanza rya Murambi, aho barindaga ibikoresho byubakishwaga ibyumba by'ayo mashuri. Bakurikiranweho kugurisha bimwe mu bikoresho birimo sima, amatafari, amazi n'imitarimba.


Post a comment

0 Comments