Mugahinda kenshi umunyarwanda watwitse cathedral yi nantes yakomoje kucyabimuteye. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda Abayisenga Emmanuel uheruka kwemera ko yagize uruhare mu gukongeza umuriro watwitse Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa, yisobanuye abinyujije mu butumwa bwa email.

Abayisenga ukomoka mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda, amaze imyaka umunani mu Bufaransa.

Mu butumwa bwa email yandikiye abantu batandukanye, barimo abayobozi ba Cathédrale na Perefegitura ya Nantes, atangira yerekana ko afite ubumuga yatewe n’uwamuhohoteye amusanze mu Kiliziya mu 2018, ahagana saa Moya n’igice za nimugoroba arimo afunga Kiliziya, akamwibeshyaho agira ngo ni Padiri.

VOA dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abayisenga yibaza impamvu yahawe integuza yo kwirukanwa ku butaka bw’u Bufaransa mu gihe umuganga umukurikirana asanga agikeneye kuvurwa.
Mu ibaruwa ye, yanditse ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020, akayohereza saa Kumi n’iminota 12 za mu gitondo (4:12) nyuma y’amasaha atageze kuri abiri Kiliziya igatangira kugurumana (7:45), Abayisenga yerekana ko kuva mu 2016, igihe yatangiriye akazi ko gufunga no gufungura Kiliziya, yasabye uruhushya rwo gukora ntaruhabwe kandi igihe yahohoterwaga yari ategereje kwemererwa kuguma mu Bufaransa.

Avuga ko ikimubabaza ari uko mu Ugushyingo 2019 yahawe urwandiko rumuteguza kuva mu Bufaransa kandi yari agitegereje gusubira kwa muganga ndetse n’ikirego yatanze amaze gukubitwa kikaba kitarigeze gisuzumwa.

Uruhushya rwo kuguma mu Bufaransa yahawe umwaka ushize rwarangiye ku wa 8 Mutarama 2020.

Yagize ati “Ku itariki ya 29 Mutarama 2019 nanditse ntabaza Musenyeri Jean Paul James, Umushumba wa Diyosezi ya Nantes n’ibyegera bye kugira ngo bantabarize kuri Perefe mbone impapuro zatuma nshobora gukurikiranwa n’abaganga, kubera ko ingufu z’ubuzima bwanjye zagenda zigabanuka.’’

Yakomeje ati “Nyuma yaho Musenyeri James yumvikanye na Perefe ko diyosezi ikwiye kumpa akazi gahemberwa umushahara, ndetse nasabwe gutanga umwirondoro ariko nta cyakozwe ahubwo uwo mbajije anyohereza ku wundi.’’

Umufasha w’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryitwa Secours Catholique, rifasha abatishoboye, yamugiriye inama amusaba kwihangana agategereza indi myaka ibiri kugira ngo yuzuze 10 ari mu gihugu isabwa ngo ahabwe ibyagombwa.

Abayisenga asanga harimo agahimano, yagize ati ‘‘Mwambaye hafi igihe kirekire mbakorera, ariko kuva nahohoterwa ndetse no mu gihe twugarijwe n’icyorezo, murantererana, mukansaba gutegereza imyaka ibiri kandi ntagira kivurira!’’

Mu rwandiko rwe, Abayisenga yarabateguje agira ati “Niba mwibwira ko hari baringa cyangwa roho ya shitani yampohoteye mbakorera, kandi ikabahuma amaso ntimubone ko ubuzima bwanye burindimuka, mbere yuko nkomeza kwitangira ikoranabushake, ngomba kubanza ngashyira umutekano aho nshinzwe nkuko uwampohoteye yabikoze, nkahashakira kandi nkahasohora iyo shitani, kandi nkabikora nkuko shitani yabigenza.’’

Mu gusoza ibaruwa ye agira ati “Nizeye amasengesho yanyu azamperekeza muri iki gikorwa cy’ubumuntu kidahuye n’ibyo nakoraga, kugira ngo nyuma yacyo hazamenyekane akarengane gakorwa n’abakozi bo kuri Perefegitura kandi mubone ko ubuzima bwanjye bwazahaye mbakorera, bityo nshobore gukomeza kubonana n’abaganga ntatinya kwirukanwa mu Bufaransa.”

Ku wa 18 Nyakanga 2020 nibwo Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma mu Butaliyani.

Nyuma y’umunsi umwe, inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukurikirana Abayisenga w’imyaka 39 watawe muri yombi ku wa 19 Nyakanga 2020, ariko ahita arekurwa.

Tariki ya 25 Nyakanga 2020 nibwo Polisi yo mu Bufaransa yongeye kumufata ngo akomeze akorweho iperereza ku ntandaro y’umuriro watwitse inyubako ndetse aza kwemera ko yabigizemo uruhare.

Abayisenga nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amayero 150 000.

The post Mugahinda kenshi umunyarwanda watwitse cathedral yi nantes yakomoje kucyabimuteye. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/mugahinda-kenshi-umunyarwanda-watwitse-cathedral-yi-nantes-yakomoje-kucyabimuteye/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)