“Iraguha ntimugura”. Nibyo koko, Nyagasani Imana Se wa Yezu Kristu, ni we Soko y’ibiriho byose, Rugira na Rugaba, uwo byose biturukaho kandi biganaho. Uwuzuye ineza n’ubuntu, uwuje urukundo nyampuhwe afitiye abo yaremye, ni we ubafungurira ku kigega cy’ibyiza by’ijuru, akabahamagarira kumugana ngo buri wese yakire.