Ku nshuro ya 2 Muhadjiri ashobora gutandukana na AS Kigali atayikiniye umukino n'umwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko asinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe, Hakizimana Muhadjiri ashobora gutandukana n'iyi kipe atayikiniye aho ashobora kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.

Nyuma y'uko ikipe ya Yanga itandukanye n'abakinnyi bagera kuri 17 barimo n'umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, rutahizamu Bernard Morrison werekeje muri Simba SC, Yanga yatangiye kwiyubaka.

Mu bakinnyi iyi kipe ishaka nk'uko ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo kubitangaza, hari na rutahizamu w'umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri.

Uyu musore ni umwe mu bo iyi kipe irimo gushakisha kugira ngo ajye kubafasha mu gushaka ibitego, bivugwa ko barimo gufashwa na mukuru we Haruna Niyonzima uri no mu Rwanda mu kiruhuko.

Nyuma y'ibiganiro birebire na Rayon Sports, tariki ya 6 Kanama, Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali, ariko akaba yaratangaje ko gahunda zo kujya hanze zitarangiye ahubwo yasinyiye iyi kipe kugira ngo agire aho abarizwa kuko yanabonaga iminsi irimo kugenda kandi amakipe yo hanze atarimo yihutisha ibintu.

Muhadjiri aramutse atandukanye na AS Kigali atayikiniye ntibyaba ari ubwa mbere kuko no muri 2016 yari yasinyiye iyi kipe ya AS Kigali avuye muri Mukura VS ariko ntiyayikinira ahubwo yahise yerekeza muri APR FC.

Muhadjiri yari aherutse gusinyira AS Kigali


source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-nshuro-ya-2-muhadjiri-ashobora-gutandukana-na-as-kigali-atayikiniye-umukino-n-umwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)