King James yahaye inkunga ya ‘kawunga' Umuryango Solid Africa ukora ibikorwa by'urukundo no kugaburira abarwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibi biribwa byatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2020, aho inkunga y'ibiribwa yatanzwe na King James abinyujije Muryango Solid Africa usanzwe ufasha abarwayi bari mu bitaro babona ibyo kurya bigoranye. Uyu muhanzi usanzwe ufite uruganda rutunganya ifu ya kawunga rwitwa ‘Ihaho' yanahaye uyu muryango inkunga y'ifu ingana n'ibiro 550 bya kawunga ye ya Ihaho. Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, King James yavuze ko igikorwa nk'iki aba yagikoze mu rwego rwo kwibuka abababaye. Yakomeje agira ati “Icya mbere ni uko umuntu aba agomba kwibuka n'ababaye , icya mbere kuba umuntu arwaye ariko noneho adafite ibyo kurya.” Uyu muryango Solid Africa usanzwe ufasha abarwayi ibintu bitandukanye ariko by'umwihariko bagaburira abarwayi 800 mu bitaro bya CHUK, Muhima, Masaka na Kibagabaga. Babaha amafunguro ya mu gitondo saa sita na nijoro. King James yashimiye cyane ibikorwa by'Umuryango Solid Afrika, avuga ko ari kureba uburyo buri kwezi yajya awugenera inkunga runaka yo kubafasha mu bikorwa bakora umunsi ku munsi. Ati “Nashimishijwe n'ibintu bakora, batekera abantu 800 ku munsi kandi bakabikora umunsi wose, ni ibintu nanjye numvaga ko nshaka gukora kandi ntabwo byagarukiye aho turi kureba ko buri kwezi twajya tugira ikintu tubagenera.” Uyu muhanzi yasabye abantu kujya bibuka n'abababaye kandi bakagira urukundo muri rusange. King James afite Uruganda rutunganya ifu rwa ‘Ihaho' ndetse akanagira ihahiro rigezwe ryitwa Mango Super Market, ndetse aherutse gufungura resitora ishamikiyeho yitwa Mango Fast Food. King James yafatanyije na Solid Africa kugaburira abarwayi bo muri CHUK, babahaye kawunga ya 'Ihaho yo mu ruganda rw'uyu muhanzi
http://dlvr.it/Rd58qG

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)