Kimenyi Yves yatangije Saloon aba umukiriya wa yo wa mbere(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yatangije Salon yogosha mu rwego kwiteganyiriza ejo hazaza.

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatau ni bwo yemeje ko yatangije iyi Salon ndetse yanatangiye gukora ku mugaragaro.

Yagize ati“nishimiye kubamenyesha ko nafunguye saloon y'abagabo izajya ikora ku bwiza bwabo iherereye Gikondo, SEGEM. Ndizera ko mwese muzamfasha nk'uko mwahoze mubikora, muhanyure mwirebere ukuntu muzahasanga abantu babakirana yombi.”

Nyuma yo gufungura iyi Salon, ni we mukiriya wa mbere wahise wiyogoshesherezamo. Iherereye Gikondo SEGEM ku muhanda umanuka ujya kuri Kaminuza ya SFB.

Kimenyi Yves akaba abaye umukinnyi wa kabiri ugaragaje ko yinjiye mu mishinga itandukanye na ruhago, ni nyuma ya Iradukunda Eric Radu wakiniraga Rayon Sports akaba yaramaze kwerekeza muri Police FC wamaze winjiye mu bucuruzi aho afite Quincaillerie.

Kimenyi Yves yatangije Salon yogosha
Imbere muri Salon yogosha ya Kimenyi Yves
Imashini zogosha
Ni we muntu wa mbere wogoshewemo
Nyuma yo kumwogosha
Abasore n'inkumi bazajya bita ku bakiriya


source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-yves-yatangije-saloon-aba-umukiriya-wa-yo-wa-mbere-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)