Kimenyi Yves yasobanuye uburyo Rayon Sports ikomeje kumubuza amahirwe akomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'Amavubi, wakiniraga Rayon Sports akaba yarasinyiye Kiyovu Sports, Kimenyi Yves avuga ko Rayon Sports ikomeje kumubuza amahirwe yo kujya gukina hanze y'u Rwanda ku bintu yita amaherere.

Kimenyi Yves yasinyiye Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 ariko mu mafaranga yaguzwe ahabwa igice hasigara miliyoni 6, bari bumvikanye ko niberenza tariki ya 30 Nzeri 2019 amasezerano azahita ateshwa agaciro.

Muri Gicurasi 2020, uyu munyezamu yahisemo gusesa amasezerano na Rayon Sports nyuma y'uko itamuhaye ibyo bumvikanye ku gihe, gusa akaba n'ubu atarabona urwandiko rumurekura ‘release letter' n'ubwo yasinyiye Kiyovu Sports.

Aganira na City Radio, Kimemyi Yves yavuze ko Rayon Sports ikomeje kumuzitira imubuza amahirwe yo kuba yajya gukina hanze y'u Rwanda.

Yavuze ko ubwo igihe cyo kwishyurwa cyari kigeze yasabwe kwihangana abwirwa ko birimo gutunganywa, birinda bigera mu Kuboza 2019, kuko hari umukino wa APR FC yirinda kubivanga ariko urangiye yagerageje kuvugisha ubuyobozi abura n'umwe umwitaba.

Kimenyi Yves ahamya ko Rayon Sports ikomeye kumuzitira

Muri icyo gihe yaje kubona ikipe imwifuza, yiteguye no guhita yishyura kuko ngo yari yaramushimye ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports buramwangira.

Yagize ati“muri icyo gihe naje kubona ikipe ishaka guhita insinyisha kuko ngo bari baranshimye banzi, bambwira ngo ngende turangizanye nzagaruke mu Rwanda gufata ibintu byanjye, n'itike y'indege bayikatishije, mbibwira perezida arambwira ngo mbe ndetse ngo kuko ibiri imbere ari byo byiza. Iyo kipe ni iyo muri Afurika ariko ntabwo nyivuga munyihanganire.”

Yakomeje avuga ko muri Gicurasi yongeye kubona indi kipe imwifuza ku mugabane w'u Burayi, ariko na bwo akaba abona bitazakunda kuko igihe kirimo gushira kuko Rayon sports yanze kumuha ‘Release letter'.

Ati“naje kubona indi kipe yo ku mugabane w'u Burayi, ariko kubera ko indege zitagendaga kubera COVID-19, bari bampaye gahunda ya 20 Kanama 2020. Hariya ho bakora kinyamwuga ntibaba bashaka ibintu byajya kubarushya bibatwara mu manza, barakubaza witeguye kuza, ufite release letter, uti ndabifite, bakakubwira ngo uzaze, wenda tukananiranwa kumafaranga ariko ibindi mbyujuje. Twagombaga kumarana icyumweru n'igice nkora igeragezwa.”

Yakomeje agira ati“Release Letter naje kuyibura kuko perezida Sadate yambwiye ko ngomba kurekera Rayon Sports ibirarane imfitiye(recruitment n'imishahara) nkanongeraho miliyoni 2, urumva amahirwe arimo kugenda agabanuka kuko bampaye kugeza tariki 2 Nzeri 2020.”

Kimenyi Yves arishyuza Rayon Sports miliyoni 6 zasigaye kuri recruitment, umushahara w'amezi 2. Avuga ko mu gihe baba banze ko bikemurwa ku ineza azitabaza FERWAFA ikaba yamurenganura.

Ngo ubwumvikane nibwanga, azagana inzira y'amategeko


source http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yasobanuye-uburyo-rayon-sports-ikomeje-kumubuza-amahirwe-akomeye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)