Kayumba Soter ahamya ko ibiganiro n'ubuyobozi bwa Rayon Sports byagenze neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugairiro wa Rayon Sports, Kayumba Soter ahamya ko akiri umukinnyi w'iyi kipe nyuma yo kwicarana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ku kibazo cy'umwenda bamufitiye ndetse ko bamaze kumvikana ubu ategereje ko bubahiriza ibyo bumvikanye.

Uyu myugairiro ukina mu mutima w'ubwugarizi, Rayon Sports imufitiye amafaranga agera kuri miliyon 4, ni umwe mu bakinnyi byavugwaga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports kuko akiyifitiye amasezerano, gusa ngo hari ibyo igomba kubahiriza.

Yagize ati“kubera ko nkibafitiye amasezerano ndaycari umukinnyi wa Rayon Sports, gahunda yo gutandukana ntabwo irabaho nta n'ubwo ndi kubiteganya cyane, icyo ntegereje ni uko ibintu byongera bikagenda neza ubuyobozi bwa Rayon Sports bukubahiriza ibiri mu masezerano.”

Ahamya ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports

Mu minsi yashize, perezida w'iyi kipe yumvikanye avuga ko Soter batamufitiye umwenda wa miliyoni 4 nk'uko yabivuze, Soter avuga ko nyuma y'uko atangaje ibi yavuganye n'ubuyobozi bw'ikipe kandi bukaba bwemera ko ari yo mafaranga bamufitiye.

Yagize ati“ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwigeze buhakana ko bundimo amafaranga, kandi ntekereza ko agera muri miliyoni 4, kiriya gihe sinzi uko byari byagenze ariko ntabwo babihakana. Nyuma y'uko abivuze, perezida twaravuganye turaganira ampa icyizere kandi nanjye nizeye ko bizakemuka vuba.”

N'ubwo hari amakuru yemeza ko yaba yaravuganye n'ikipe ya AS Kigali yahoze akinira, uyu mukinnyi yabihakanye aho yavuze ko nta kipe n'imwe yo mu Rwanda baraganira kuko amenshi azi ko afite amasezerano ya Rayon Sports.

Kayumba Soter yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe n'igice, akaba asoje amezi 6 ubu asigaje umwaka umwe.

Rayon Sports yemera umwenda imufitiye


source http://isimbi.rw/siporo/article/kayumba-soter-ahamya-ko-ibiganiro-n-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-byagenze-neza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)