Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n’abahanzi b’abanyarwanda baba imbere mu gihugu,yakoranye na Gisa cyinganzo iyo bise Njye nawe ,nyuma yaho gato yongera gukorana na Mr kagame indi bise show me love iyo yaherukaga gukora wenyine yitwa come back.

Ejobubundi nibwo fresh gemmy afatanije n’umuraperi khalifan Govinda bashyize hanze indirimbo never give up, iyi ndirimbo cyari igitekerezo cya gemmy aho aba bombi bumvikana bagaruka kukudacika intege.

Aganira na kasukumedia.com fresh gemmy yavuzeko aterwa ishema no gukorana n’abahanzi babanyarwanda avugako impamvu yahisemo khalfan ari uko kuriwe ari umuraperi abona ushoboye akaba aba bombi nubusanzwe ari inshuti, iyi ni indirimbo yakozwe na producer evydecks usanzwe umenyerewe mu gukorana kenshi na bamwe mu baraperi ba hano mu Rwanda.

Fresh gemmy agaruka ku kibazo cyo gukora indirimbo z’amajwi n’amagambo yanditse ibi bizwi nka video lyrics mu ndimi z’amahanga yavuzeko amashusho y’indirimbo ze aba yifuza kuyakorera mu Rwanda naho ku ndirimbo afatanije n’abandi avugako biba byiza iyo ukoze amashusho urikumwe nuwo mwafatanije atari ibintu bigiye biterateranywa.

Kanda hano wumve indirimbo never give ya fresh gemmy na khalfan

The post Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/fresh-gemmy-na-khalfan-bunze-ubumwe-bakorana-indirimbo-never-give-up/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)