COVID-19: Ingendo rusange zihuza intara n’umujyi wa Kigali zongeye gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mumyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri hibanzwe mu gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko hagaragaye ubwiyongere bukabije bw’ubwandu ndetse n’umubare wabapfa, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali ukomeje kwiharira umubare munini w’abandura mu bipimo bya burimunsi byerekanwa n’inzego z’ubuzima.

hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo ntizemewe.
Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.
Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19
a. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.
b. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
c. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.
d. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).
Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali
a. Ingendo mu modoka rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zirabujijwe.
b. Ingendo mu modoka bwite (private transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
c. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rwa Leta rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana (30%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo atiko bakagenda basimburana.
d. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
e. Amasoko n’amaduka (malls and markets) agomba gukora ku gipimo cya mirongo itanu ku ijana (50%) by’abayacururizamo, ariko basimburana.
f. Amateraniro rusange arabujijwe, uretse amateraniro y’ingenzo ku babiherewe uburenganzira kandi umubare wabo nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe.

g. Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga bizakomeza ariko ba mukerarugendo bagomba kuba bafite impushya zo gusura zemewe ndetse n’ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.
Serivisi zizakomeza gukora mu gihugu hose

a. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rwa Leta rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana (30%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo atiko bakagenda basimburana.
b. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
c. Abategura inama (conferences/meetings) barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
d. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza.
e. Abagenzi bose baza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bapimwe COVID-19 mu masaha 120 mbere yo guhaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

f. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

g. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

h. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 15 icyarimwe.
i. Insengero zemerewe gukora hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19.
j. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

k. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza,ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.
Serivisi zizakomeza gufunga mu gihugu hose
a. Ingendo zo kuva no kujya mu Karere ka Rusizi zirabujijwe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19. Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

c. Imipaka yo ku butaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
d. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.
e. Utubari twaba utwo mu marestora no mu mahoteli tuzakomeza gufunga.

The post COVID-19: Ingendo rusange zihuza intara n’umujyi wa Kigali zongeye gufungwa appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/covid-19-ingendo-rusange-zihuza-intara-numujyi-wa-kigali-zongeye-gufungwa/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)