Barcelone yandagajwe na Bayern Munich iyisezerera muri Champions League ku bitego 8-2 (Amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FC Barcelone yahuye n’uruva gusenya mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League yanyagiwemo na Bayern Munich ibitego 8-2 kuri uyu wa Gatanu.

Amakipe yombi yahuriye mu mukino umwe wabereye kuri Estàdio da Luz y’i Lisbon muri Portugal ahari kubera imikino isoza irushanwa ry’uyu mwaka rizashyirwaho akadomo ku wa 23 Kanama.

Gutsindwa kwa FC Barcelone imbere ya Bayern Munich iheruka gutakaza umukino mu Ukuboza 2019, nta gitangaza cyarimo ahubwo icyatunguranye n’umubare w’ibitego byabonetse muri uyu mukino.

Ubwugarizi bwa FC Barcelone bwari hasi bigaragara, umunyezamu Marc-André Ter Stegen agerageza kwirwanaho mu gihe Lionel Messi yagowe cyane n’iyi kipe yo mu Budage.

Nyuma yo kunanirwa gufungura amazamu ku mupira Luis Suárez yatanzwe n’umunyezamu Manuel Neuer, umunota wa kane wari uhagije ngo Thomas Müller atsinde igitego cya mbere cya Bayern Munich ubwo Serge Gnabry yitambikaga Clément Lenglet, akamuhereza umupira ari mu rubuga rw’amahina.

Ibyishimo byonyine FC Barcelone yagize muri uyu mukino ni byo ku munota wa karindwi ubwo David Alaba yitsindaga ku mupira wahinduwe na Sergi Roberto.

Kuva ku munota wa 22 kugeza ku wa 31, Bayern Munich yatsinzemo ibindi bitego bitatu bya Ivan Perisić, Serge Gnabry na Thomas Müller wari ubonyemo icya kabiri.

Nyuma y’iminota 12 amakipe yombi avuye kuruhuka, Luis Suárez yagabanyije ikinyuranyo ndetse agarura icyizere ubwo yatsindiraga FC Barcelone igitego cya kabiri ku mupira waturutse ku guhererekanya neza kwa Lionel Messi na Jordi Alba.

Alphonso Davis yacenze Nelson Semedo amwinjirana mu rubuga rw’amahina ku munota wa 63, atanga umupira kuri Joshua Kimmich watsinze igitego cya gatanu. Robert Lewandowski wari wabuze muri uyu mukino, yatsinze icya gatandatu ku munota wa 86, yuzuza ibitego 14, aho abura ibitego bitatu gusa kugira ngo agere ku gahigo k’ibitego 17 byatsinzwe na Cristiano Ronaldo mu mwaka umwe wa Champions League mu 2013/14.

Philippe Coutinho wari wasimbuye Serge Gnabry ku munota wa 75, yatsinze FC Barcelone yamutije, ibindi bitego bibiri ku munota wa 85 n’uwa 89.

Uku ni ko gutsindwa gukomeye FC Barcelone igize muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi. Ahandi FC Barcelone yaherukaga gutsindwa ibitego byinshi ni mu 1940 ubwo yatsindwaga ibitego 11-1 na Seville.

UEFA Champions League izakomeza ku wa Gatandatu ahateganyijwe umukino wa kane wa ¼ uzahuza Manchester City na Lyon, aho izatsinda ariyo izahura na Bayern Munich muri ½.

The post Barcelone yandagajwe na Bayern Munich iyisezerera muri Champions League ku bitego 8-2 (Amafoto) appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/barcelone-yandagajwe-na-bayern-munich-iyisezerera-muri-champions-league-ku-bitego-8-2-amafoto/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)