Apôtre Joseph Yongwe yavuze uko yigeze gufungwa iminsi 19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukozi w'Imana ni umwe mu bahanuzi bazwi hano mu gihugu ndetse hari n'ingero z'ibitangaza byinshi yagiye akora birimo gukiza abarwayi, kwirukana amadayimoni ndetse aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n'umwana uri mu nda ya nyina.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, yagarutse ku bijyanye n'ubuhanuzi ndetse na bimwe mubyo yagiye ahanurira abantu ndetse nawe ku giti cye yavuze ko muri ibi bihe hari abantu benshi bafite ibikomere batewe n'abahanuzi babahanuriye ariko bukaba butarasohoye.

Yakomeje agira ati “Hari icyo Bibiliya ivuga gipima umuhanuzi. Icya mbere ni imbuto yera, ikindi ni ukureba icyo Bibiliya ibivugaho ndetse no kubamenyera ku kuba ubuhanuzi bwasohoye.”

Yavuze ko ubundi ubuhanuzi ari impano abantu baba barahawe ariko yaguka igakura ari nayo mpamvu umuhanuzi aba akwiye kwegera abamukuriye cyangwa abashumba be bakajya bamugira inama ku mikoreshereze y'impano.

Ikiganiro Apotre Yongwe aherutse kugirana na UKWEZI TV

Apôtre Joseph Yongwe avuga ko ubuhanuzi bubaho kuko nawe ubwo yari akiri Umukristo wa ADEPR hari umukecuru wamuhanuriye ko azafungwa kandi biza kumubaho afungwa iminsi 19 azira kutagira ibyangombwa.

Yagize ati “Naje kugira intambara zishingiye ku buhanuzi mbwira Imana ko ntazongera guhanura ntanakeneye umpanurira. Bukeye mu gitondo ngiye muri Nibature [amasengesho yo mu rukerera], mpura n'umukecuru arambwira ati Joseph Uwiteka arambwiye ngo usenge amasengesho y'iminsi itatu kuko imbere yawe bagiye kugufunga.”

“Yarambwiye ngo amasengesho nyatangire uwo munsi ariko ntabwo nigeze nyakora kuko naramuretse mvuga nti uriya mukecuru nagende atware ubuhanuzi bwe ! Naramuretse hashira iminsi ibiri, uwa gatatu mu gitondo bamfatiye mu mukwabu w'abadafite ibyangombwa byo kuba mu Mujyi.”

Uyu mukozi w'Imana avuga ko n'ubwo uyu munsi wa none afite ibyangombwa byo gutura mu Mujyi wa Kigali [ahafite n'ibikorwa by'ubucuruzi ndetse n'inzu ye bwite abanamo n'umuryango we], ariko icyo gihe ntabyo yari afite.

Yakomeje agira ati “Habaye umukwabo baramfata noneho indangamuntu yanjye nyihereza umupolisi ayishyira mu mufuka arabyibagirwa. Baradufunze bigeze nka saa cyenda abandi bafite indangamuntu barabarekura ariko njyewe banjyana kumfunga I Remera.”

Apôtre Joseph Yongwe yavuze ko yamaze iminsi 19 afungiye I Remera ariko ku munsi wa nyuma nibwo yarose inzozi Malayika araza ahagarara imbere ye amubaza impamvu yasuzuguye ubuhanuzi bwa wa mukecuru.

Ati “Malayika amaze kumbwira gutyo narihannye, bukeye mbona haje umupolisi aravuga ngo uwitwa Harerimana nasohoke indangamuntu ye yabonetse natahe. Ubuhanuzi rero burasohora na Bibiliya iravuga ngo mwemere ibihanurwa ariko mwemere ibyiza mubigeragereshe ijambo ry'Imana.”

Intumwa y'Imana Harerimana Yongwe Joseph, yabaye umuvugabutumwa n'umuhanuzi by'umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w'Icyumba cy'Amasengesho cy'Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].

Ikiganiro Apotre Yongwe aherutse kugirana na UKWEZI TV



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Apotre-Joseph-Yongwe-yavuze-uko-yigeze-gufungwa-iminsi-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)