Nyuma y'uko ikipe ya Arsenal mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza itangaje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda, George Lewis Igaba-Ishimwe, uyu musore yatangaje ko ari ibintu yishimiye kandi byamutunguye kuko atiyumvishaga ko yakinira iyi kipe.
Lewis George ukina ku mpande asatira, yakuriye muri Norvège ariko akaba yaravukiye mu Rwanda, ababyeyi be baza kwimukira muri iki gihugu.
Nyuma yo gusinyira ikipe ya Arsenal amasezerano y'imyaka 2 n'igice aho azabanza mu batarengeje imyaka 23, avuga ko ari ibintu byamurenze, akaba afite inzozi zo gukora cyane akazamurwa mu ikipe ya mbere ya Arsenal.
Yagize ati“biragoye kubyiyumvishira. Ni ibyo kwishimira muri aka kanya. Icyo nshaka kugeraho birumvikana ko ari ugukinira ikipe ya mbere ya Arsenal nkabona imikino myinshi, nkatsinda ibitego nkanatanga imipira kuri bagenzi banjye.”
Uyu mukinnyi w'imyaka 20, yakuriye mu ikipe y'abato muri Norvege ya Tromso IL nyuma aza gukinira Tromsdalen na Fram Larvik batandukanye umwaka ushize wa 2019.
source http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umunyarwanda-nyuma-yo-gusinyira-arsenal