Amafoto adasanzwe agaragaza amateka n'udushya twa Barack Obama wizihiza isabukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa leta zunze ubumwe za'Amerika, ubundi yavutse tariki ya 4 Kanama 1961, avukira mu gace kitwa Honolulu I Huwaii.

Obama yavutse ku babyeyi badahuje uruhu kuko mama we Ann Dunham yari afite inkomoko mu Bwongereza, naho papa we Barack Obama Sr akaba yari umunyakenya.

Uyu mugabo ufite umugore n'abana babiri b'abakobwa, yagiye ku butegetsi kuwa 20 Mutarama 2009 asimbuye George W.Bush, asoza manda ye kuwa 20 Mutarama 2017 asimburwa na Donald Trump Jr.

Ubuzima bwa Obama bwatangiriye I Honolulu muri Huwai akaba ari naho yakuriye kuko ababyeyi be niho bahuriye mu 1960 mwu ishuri bigagamo ryitwaga University of Hawaii. Aba babiri ubwo bamaraga gushakana muri Gashyantare 1961, hashize amezi atandatu nibwo Obama yavutse.

Nyuma yaje kujyana na nyina wari ugiye kwiga mu mujyi wa Washington. Obama yamaze umwaka umwe, ahava ajya muri Indonezia naho ahamara imyaka hafi ine.

Ababyeyi ba Obama baje gutandukana mu mategeko mu 1964, papa we yahise asubira muri Kenya gushaka bwa gatatu ndetse akaba yarasuye Obama inshuro imwe mu buzima bwe, mbere yuko yitaba Imana aguye mu mpanuka mu 1971.

Afite imyaka hagati y'itandatu n'icumi nibwo yatangiye mu ishuri ry'indimi muri Indonesia aho yakunze gufashwa n'umugabo mushya wari warashakanye na mama we. Aha yahavuye mu 1971 asubira I Honolulu kubana na sekuru ubwo nyina na mushiki we basubiraga muri Indonesia.

Obama yasoje amashuri ye yisumbuye mu ishuri ryigenga ryakira abana b'abahanga rya Punahou School. Mama we wakunze gutinda mu bintu by'amashuri, yaje kubona impamyabumenyi yikirenga PhD mu 1992, nubwo bitaje kuba amahire kuko nyuma y'imyaka itatu gusa 1995 Ann, mama wa Obama yaje kwitaba Imana azize kanseri y'inkondo y'umura.

Barack Obama akirangiza amashuri yisumbuye 1979, yahise ajya kwiga ahantu hatandukanye nko muri kaminuza ya Occidental, ndetse yaje no kwimurirwa muri kaminuza ya Colombia iri I New York, aho yize iby' Ubumenyi muri Politike, iby'Imibanire n'abantu, iby'Ubuvanganzo bw'abongereza ndetse n'iby'Ubucuruzi mpuzamahanga.

Mu 1983 nibwo Obama yahawe impamyabumenyi ahita aba umuyobozi w'ikigo kitwa Community Organizer muri leta ya Chicago. Mu 1988, Obama ni we mwirabura wa mbere wabaye Pereziza wa kaminuza ya Haverd mu mategeko.

Mu 1989 nibwo Barack Obama yahuye bwa mbere na Michelle Robinson bakoranaga mu kigo cy'amategeko muri Chikago. Michelle yari umujyanama wa Obama muri icyo kigo. Barack Obama arizihiza isabukuru y'imyaka 59 amaze abonye izuba

Mu 1991 nibwo Obama yasabye Michelle Robenson ko bakundana akamubera umufasha, ntibyatize na we yaramwemereye nuko kw'itariki ya 3 Ukwakira 1992 nibwo Brack Hussain Obama yabanye byemewe na Michelle Robenson nk'umugore n'umugabo.

Ubu bafitanye abana babiri b'abakobwa aribo Malia Ann, wavutse 1998, ndetse na Natasha (“Sacha”) wavutse 2001.

Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi yabaye umunyamategeko uhagararira rubanda, ndetse kuva 1992 kugeza 2004 yari umwarimu w'itegeko nshinga nandi mategeko muri kaminuza y'amategeko ya Haverd iherereye muri Chikago muri Leta zunze ubumwez'Amerika.

Obama ubusanzwe usengera mu itorero rya Gikristo Protestant, akunze no kunyuzamo akajya mu rusengero rw'Abametodist Episcopal Nyafrika rw' I Washington D.C, ni umukristo wo mu rwego rwo hejuru akanga urunuka abantu babana bahuje igitsina akaba akunda umuryango we akunze kwita”igihugu gitoya”. Obama ukunda umukino wa golf, akunze no gutemberera ahantu hamunogera kurusha ahandi mu kuwukina.

Obama wakunze kutavuga rumwe na Perezida George W.Bush, yaje gushinga ishyirahamwe njyanama mu by'amategeko ari nabyo byatumye atangaza ko aziyamamariza kuba Senateri, aho ni mu 2002.

Intwaro ye yakunze kuba iyo kurwanya intambara hagati ya Iraq na Leta zunze ubumwe z'Amerika, nkuko byari byemejwe na perezida w'icyo gihe W. Bush ndetse.

Bidatinze uyu mugabo yatsinze amatora 70% ndetse ahita asukwaho ikizere n'abarwanashyaka b'abademocrate bahise bavuga ko ashobora kuba umu Perezida wejo hazaza w'Amerika nibwo yanditse igitabo “Dreams from My Father”.

Tariki ya 3 Mutarama 2005 nibwo yarahijwe nk'umu Senateri, akaba ari we mwirabura wa mbere wari utsinze amatora mu ishyaka abarizwamo ry'Abademokrate. Obama yaje kwegura kubushake ku mwanya w'ubusenateri ubwo yateguraga kwiyamamariza ubu Perezida. Obama n'umuryango we bakunze kurangwa n'ibyishimo aho bari hose

Tariki 10 Gashyantare 2007 nibwo Obama yatangaje ko aziyamamariza umwanya w'ubuperezida wa Leta zunze ubumwe z'America. Ni koko ishyaka ry'Abademukarate batoye Obama kubahagararira mu matora ya perezida.

Uko Abademukrate batoraga ni nako, nkuko amashyaka ahora ahanganye muri Amerika, Abarepubulican nabo bahisemo Jonh McCain kubahagararira mu matora.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2008 ni cyo gihe Barack Obama yatsinze amatora ku bwiganze bw'amajwi 52% kuri 45.7% ya John McCain bari bahanganye. Yari abaye umunyafrika – Amerikan wa mbere utorewe kuyobora America.

Kuwa 4 Mata 2012 nanone Obama yatanze kandindatire ye mu kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z'Amerika. Bill Clinton yarongeye amugira ikizere ari nako abakeba babo Abarepubulikani batangaga Mitt Romney nk'umukandida wabo mu matora.

Ku wa 6 Ugushyingo 2012 nibwo Obama yongeye gutsinda amatora k'ubwiganze bw'amajwi 51% aba atsinze ku nshuro ya kabiri, yavuze ijambo uwo mugoroba agira ati” iri joro mwatoye kubw'ibikorwa, si kubwa politike nkuko bisanzwe. Mwadutoye ku ntego y'imirimo yanyu, si kubw'iyacu. Kandi mu byumweru n'amezi biri imbere, ndi kureba uburyo nakoranamo n'impande zombi”.

Barack Obama mu buyobozi bwe yabaye umuperezida wakunzwe nabo ayobora ku rwego rwo hejuru dore ko yahawe n'igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by'indashyikirwa.

Yayoboye umushinga wo kwagura amahoro muri Lybia, byanaviriyemo Moamar Khaddaf wahoze ayobora Lybia gupfa. Sibyo gusa kuko no mu gikorwa cyo intambara muri Iraq, byarangiye ikihebe Osam Bin Laden yitabye Imana. Obama yavuye mu biro by'inzu White House mu kwezi kwa Mutarama 2017.

Barack Obama nubwo kuri ubu atakiri Perezida wa Amerika ariko aracyafatwa nka Perezida w'ibihe byose kugeza ubwo hari benshi mu baturage b'iki gihugu bifuza ko yagaruka ku butegetsi. Barack Obama ntatinya gusomana byimbitse n'umugore we mu ruhame
Bahorana udushya we n'umugore we



source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amafoto-adasanzwe-agaragaza-amateka-n-udushya-twa-Barack-Obama-wizihiza-isabukuru
Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment