ACP Lynder Nkuranga wari mu bagore bakomeye kurusha abandi muri Polisi y'u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k'Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw'urwego rw'abinjira n'abasohoka mu gihugu.

ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y'igihugu.

ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw'igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.

Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw'igihugu

Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw'igihugu, n'uyu mwanya w'umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.

Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y'u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n'abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy'u Rwanda.

Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y'ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by'umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by'imikoranire n'izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).

Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/ACP-Lynder-Nkuranga-wari-mu-bagore-bakomeye-kurusha-abandi-muri-Polisi-y-u-Rwanda-yazamuwe-mu-ntera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)