Umusirikare wa DRC bikekwa ko yari yasinze, yishe arashe abantu batari munsi ya 12 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusirikare bikekwa ko yasinze wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yarashe mu bantu bihitiraga, yicamo abatari munsi ya 12 ndetse akomeretsa abandi benshi.

Umwe muri abo yishe bivugwa ko ari umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri y’amavuko. Ibyo byabaye ejo ku wa kane tariki 30 Nyakanga 2020 mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibyakozwe n’uyu Musirikare, nkuko BBC ibitangaza, byahagurukije imyigaragambyo y’abaturage barubiye/bari n’uburakari bwinshi, bamagana ingabo za DR Congo mu mujyi wa Sange muri iyo ntara, aho imihanda myinshi yafunzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



source http://www.intyoza.com/umusirikare-wa-drc-bikekwa-ko-yari-yasinze-yishe-arashe-abantu-batari-munsi-ya-12/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)