Umuhanzi Ndayambaje Jean paul uzwi ku izina rya N P yamamare atangazako kuri ubu yinjiranye muri muzika nyarwanda imbaraga zidasanzwe.

Ibi NP yamamare yabidutangarije ubwo yaganiraga na hillywood atubwirako amaze gukora indirimbo nyinshi harimo izo ahuriyemo n’abandi bahanzi gusa kuri ubu akaba amaze gushyirahanze indirimbo ze zitandukanye nka iby’isi, coronavirus,nyiramwiza n’izindi nyinshi.
N P watangiye gukora muzika mu mwaka wa 2012 Aho yari mu itsinda ryitwaga light byoys yakomeje adutangarizako nyuma yogukorana niri tsinda akabona bitagenda yabaye abishyize kuruhande abanza kwita kubijyanye n’umurimo w’Imana maze akora gospel aba muri korale.
N P yagarutse muri muzika ye mu mwaka wa 2019 nyuma yaho Hari bagenzi be Bari babimusabye bitewe n’izina yaramaze kubaka mu karere ka rubavu arinaho akorera muzika ye.
Kuri ubu nyuma yogukora indirimbo coronavirus igakundwa cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye byamuteye imbaraga zo gusohora indirimbo yise nyiramwiza Ari nayo nshashya afite magingo Aya.

NP yamamare ufite umwihariko wo kuririmba munjyana zose yaba hip hop cg R&b na afro beat kuri ubu intego Ni ukwemeza abakunzi be abakorera indirimbo zifite ireme.
Reba hano nyiramwiza ya NP yamamare
source https://www.hillywood.rw/?p=74769