Nitwa Uwamurera Goreth mfite imyaka 30 ntuye i Kanombe. Umugabo wanjye twashakanye tukiri bato we yari umunyeshuri muri kaminuza njye nari ndangije amashuri yisumbuye. Mu by’ukuri twabanye twembi bidutunguye kuko twarakundanaga cyane gusa tuza gukubagana antera inda, anteye inda abona ntakundi bizagenda ahitamo kungira umugore kugira ngo dufatanye kurera umwana. Muri icyo gihe ubuzima bwari bworoshye, urebye ntabibazo byinshi twari dufite, ntitwari abakire twari mu buzima buciriritse ariko umugabo wanjye yajyaga abona ibiraka bigatuma tutabura icyo kurya. Nyuma amaze kurangiza kwiga yaje kubona akazi keza agakora imyaka ibiri muri iyo myaka yose twari tubayeho neza gusa nyuma kukazi baje kumwirukana nibwo ubuzima bwatangiye gukomera kuko yabuze akandi kazi ndetse nabya biraka yajyaga abona birahagarara kandi n’abana twari tumaze kugira babiri. Ubuzma bwabaye bubi cyane turakena hahandi no kubona icyo kurya byari ikibazo. N’ubwo ubuzima bwari bubi ariko umugabo wanjye twari twikundaniye bimwe birenze. Hari nk’igihe inzara yabaga yatwiciye mu nzu, abana tukabohereza mu baturanyi kugira ngo baryeyo twe tugasigara twiganirira duseka twishimye kuburyo utari kubikeka ko inzara yenda kuduheza umwuka. N’ubwo ibibazo byari byinshi cyane ariko urukundo twari twifitiye rwatumye ibyo bibazo byose tubinyuramo. Igihe cyaje kugera umuntu ampa udufaranga duke ntukoramo igishoro ntangira gucuruza amavuta y’abagore, natangiye ari ubucuruzi buciriritse cyane ariko mu gihe gito naje kuzamuka ngira iduka rinini. Ibyo byatumye ntangira kugira ubushobozi, amafaranga araboneka, mbasha kugura ikibanaza dutangira no kucyubaka. Ubushobozi bwakomeje kwiyongera ubucuruzi bwanjye bukomeza kuzamuka nshinga uruganda ruciriritse rukora imigati ndetse nyuma y’aho nshinga na supermarket nshaka abakozi bazajya bancururiza iyo migati ndetse n’ibindi. Ibikorwa byanjye byakomeje kwaguka cyane amafaranga araboneka umugabo wanjye mugurira imodoka kuko we yari atarabona akazi. Natangiye kumusaba ko yaza tugafatanya mu bucuruzi bwanjye ariko we ntibyigeze bimushishikaza ahubwo wasangaga ahugiye mu gusesagura umutungo w’urugo, asengerera abagabo b’inshuti ze ndetse nawe atangira kwishora m’ubusinzi n’ubusambanyi. Kubona naramurushaga amafaranga ntibyigeze bimushimisha ahubwo yahoraga avuga ngo murutisha akazi kanjye, ngo aranshaka akambura, n’ibindi byinshi. Kuva ubwo yatangiye kwitwara uko yishakiye kugeza ubwo yatangiye kujya ansanga kukazi yasinze akantukira imberre y’abakozi. Ibyo byose narabyihanganiye kuko numvaga abiterwa n’ipfunwe ry’uko we atinjiza, ariko njye kuba atinjiza ntacyo byari bintwaye kuko amafaranga twari tuyafite ahagije. Umubano wanjye nawe wakomeje kugenda uba mubi kurushaho, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kwishyura abantu ngo bashake ukuntu bampombya, business zanjye zihagarare. Abo bantu banteje ibibazo bikomeye cyane banteranya n’abakozi banjye, abakozi batangira kujya banyiba, ndetse bakangiza n’imashini ndetse n’ibindi bikoresho. Haje kuvamo umukozi umwe ambwira ko hari umuntu wabishyuye kugira ngo bampombye rero nza kumenya ko umugabo wanjye ariwe ubyihishe inyuma. Twahise twangana ndetse tuba abanzi kuburyo ubu ahantu ndi ntashobora kuhagera, ariko abana be aracyabakunda njya mbaha uruhushya bakajya kumusura. Ubu rero ibye nabisize inyuma niyo mpamvu nshaka umuntu twakwikundanira tukibanira. Nanjye ndi kuri uru rubuga uwabishaka yanyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

source https://www.imbere.com/tukiri-abakene-umugabo-wanjye-twarakundanaga-ariko-ubukire-bwaraje-butuma-tuba-abanzi/
Yoooo,, inkuru yawe irababaje cyanee kuko kuba warugize amahirwe ugashakisha mukava muri ubwo bukene ntiwari kwirurwa inabi nkiyo. Niba koko ukeneye umuntu uri serious, uzampamagare kuri 0784185202 cg uzanyandikire kuri e-mail:[email protected] dupange, kuko haribyo twahuza tukubaka ubuzima burambye. Njye nkunda cyane umugore ugira initiative nkiyo,,,mba numva bimeze gutyo n'ijuru twaritaha pe.
ReplyDelete