Trump yahaye u Rwanda imashini zifasha abanduye COVID19 guhumeka nyuma y'ibiganiro yagiranye na Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0


By Akayezu Jean de Dieu

Minisiteri y'Ubuzima yatangaje koi bi bikoresho bihawe u Rwanda nk'umusaruro wavuye hagati y'ibiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Izi mashini zatanzwe na Perezida Donald Trump w'iki gihugu, aziha Perezida Paul Kagame mu rwego rwo gufasha u Rwanda gukomeza guhangana n'icyorezo cya Coronavirus.
Umuhanho wo gutanga izi mashini witabiriwe na ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman na ho ku ruhande rw'u Rwanda hari Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.
Today @RwandaGov has received 100 new state-of-the-art ventilators donated by The United States Government through @USAIDRwanda to support #Rwanda in the fight against #COVID19 pic.twitter.com/pSrCjFZm1D
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 30, 2020
U Rwanda rwari rusanganwe izi mashini 60, bivuze ko ubu rwabonye izirenga 160.
Iki gikoresho kizwi nka “Ventilator”, ubu gikenewe na buri gihugu kuko kirimo gufasha ibihugu bitandukanye ku Isi kurokora ubuzima bw'abafite icyorezo cya coronavirus, cyane ko gifasha wa wundi utagishobora guhumeka kikamwongerera umwuka. Imashini za Ventilator” zifasha uwanduye Coronavirus guhumeka iyo ageze mu gihe arembye cyane Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda yashimiye Amerika ku nkunga yahaye u Rwanda  Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman niwe wari uhagarariye Trump muri uyu muhango 

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)