Abayobozi muri Tanzaniya basohoye amabwiriza ndengerwaho mashyashya ajyanye n’imyambaro hamwe no kwitunganya ku bakozi ba Leta.
Ayo mabwiriza mashasha abuza kwambara inkweto zisongoye mu biro byose bya leta cyangwa mu bikorwa bya leta ibyo ari byo byose ku bakozi ba leta, cyane cyane inkweto zirengeje santimetero eshanu.
Naho ku byerekeye inzara, abakozi ba Leta bose mu gihugu ubu ntibemerewe kugira inzara ndende, baba abagabo cyangwa abagore.
Ariko kandi n’abagore bakunda gusiga inzara zabo ntibemerewe kuvanga amabara nk’uko bamwe mu bagore bakunze kubigira.
Uretseko n’ikibazo cy’imisatsi nacyo nyine kitasigaye inyuma, baba abagore cyangwa abagabo basanzwe ari abakozi ba leta, kirazira ko bayisiga amabara cyangwa ngo bisukishe mu buryo butabereye umuyobozi.
Nk’uko ayo mabwiriza ngenderwaho ku bakozi ba Leta mu 2020 abitegeka, bikanasobanurwa n’ikinyamakuru cya leta Habari Leo, izi mpinduka zatangiye ku mugaragaro kuva muri uku kwezi kwa karindwi.
Gusa ubwo hashyirwagaho izi ngamba nta muyobozi numwe wigeze yumvikana asobanura impamvu yabyo.
The post Tanzania bashyizeho itegeko ribuza abakozi ba leta kujya mu biro bafite inzara banambaye inkweto ndende appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/tanzania-bashyizeho-itegeko-ribuza-abakozi-ba-leta-kujya-mu-biro-bafite-inzara-banambaye-inkweto-ndende/