Rutahizamu Sugira Ernest yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa.
Muri Kamena 2020 ni bwo Sugira Ernest yasoje intizanyo ye muri Rayon Sports yari yaratijwemo na APR FC.
Iyi kipe yegereye uyu musore ngo ahagume ariko arabyanga bitewe n'uko ibyo yari yemerewe mbere birimo miliyoni 3 atahawe, hakaba hari n'umushahara atabonye.
Iyi kipe yahise yongera yandikira APR FC iyitira uyu rutahizamu, gusa APR FC yo ikaba yari yaramaze guha uburenganzira uyu mukinnyi wari usigaranye umwaka umwe wa yo ko yashaka ikipe bakumvikana ubundi bo bakamurekura.
Sugira Ernest akaba yari yabwiye Rayon Sports ko niba ishaka kumugura igomba kumwishyura miliyoni 10 kandi igahita yishyura, ibi ni byo byatumye iyi kipe isubira kumutira muri APR FC.
Amakuru agera ku ISIMBI ni uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira Rayon Sports umwaka umwe usobora kongerwa, igisigaye ni uko APR FC imuha release letter.
Mu mezi 2 n'igice yakiniye Rayon Sports nk'intizanyo, mu marushanwa yose yakinnye imikino 7 ayitsindira 5.
Asinyiye Rayon Sports yiyongera ku bakinnyi nka Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjiri, Kwizera Olivier, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l'Est b'abanyarwanda bamaze gusinyira iyi kipe.
Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo.
source http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-yasinyiye-rayon-sports