Sadate azaviraho aho yagiriyeho – Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon wamwise umusinzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paul Muvunyi wahoze ari perezida wa Rayon Sports avuga ko Muvunyi Sadate ntawigeze amweguza kuko ni biba bizabera mu nteko rusange aho yagiriyeho.

Hari mu kiganiro na Radio10, ubwo yavuga ku hazaza h'iyi kipe nk'umwe mu bantu bayiyoboye akaba naperezida w'icyubahiro wayo.

Yabanje kuvuga ku magambo yigezwe gutangazwa na perezida w'iyi kipe avuga ko hari abantu bari mu ishyamba barimo n'abahoze bayobora iyi kipe yanashinje ubusambo.

Muvunyi Paul yavuze ko iyo ari imvugo y'abasinzi n'ubwo azi neza ko Sadate atanywa inzoga.

Yagize ati“ ubundi Sadate nzi ko atanywa inzoga, ariko urumva ko iyo mvugo ari iy'umusinzi. Natunguwe no kumva ariya magambo avuzwe na Sadate. Akwiye kuzasaba imbabazi.”

Mu minsi ishize muri Gicurasi 2020 nibwo hagiye hanze ibaruwa y'akanama ngishwana k'iyi kipe bavuga ko bahagaritse Sadate ku mirimo yo kuba perezida wa Rayon Sports.

Yahakanye aya makuru ko batigeze beguza Sadate kuko azakurirwaho aho yagiriyeho, kuba inteko rusange yarabaye kandi iba rimwe mu mwaka, ngo iyo ari impamvu zihutirwa hatumizwa indi.

Yagize ati“Sadate ntawamweguje, kumukuraho bizabera aho yagiriyeho. Inteko rusange iba rimwe kandi yarabaye ni byo, ariko iyo habaye ikintu kihutitwa iratumizwa.”

Muvunyi Paul umwe mu bafashije Sadate kuba perezida w'iyi kipe, avuga ko yabitewe n'imishinga yari afite babonaga ko izafasha ikipe ikayikuramo amafaranga menshi nk'umushinga wa MK Card.

Yashimangiye kandi ko ikibaraje ishinga ari ukureba uburyo bakubaka ubumwe bw'abarayon aho gushinjanya amakosa, umwe yigizayo undi kuko hakenewe imbaraga za buri umwe mu kubaka ikipe.

Paul Muvunyi avuga ko aho Sadate yagiriyeho ariho azaviraho


source http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-azaviraho-aho-yagiriyeho-paul-muvunyi-wahoze-ayobora-rayon-wamwise-umusinzi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)