RURU yatangaje Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli na esanse byongeye kugabanuka. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko guhera ku wa 4 Nyakanga 2020, Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli na esanse byongeye kugabanuka ku buryo bukurikira:

. Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro.

. Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.

Iri tangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2020 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick, rigira riti ‘‘Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro. Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.’’

Ihinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga. Ibicuruzwa bigezwa mu Rwanda biba biba byaratumijwe ku isoko mpuzamahanga nko mu mezi abiri ashize.

Ibi biciro bishya bigiye gusimbura ibyagiyeho ku wa 4 Gicurasi 2020, aho igiciro cya lisansi i Kigali cyari 965 Frw kuri litiro naho icya mazutu kiri kuri 925 Frw.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kugabanuka cyane kuko no ku isoko mpuzamahanga byagiye hasi cyane.



source https://www.hillywood.rw/?p=74474
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)