Platini wo muri Dream Boys yavuze ikipe n'umukinnyi nyarwanda afana, icyatumye ahagarika gukina, burya yakiniye ikipe ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nemeye Platini wo muri Dream Boys usigaye aririmba wenyine aho akoresha izina rya P, yavuze ko ari umufana ukomeye w'ikipe ya Mukura VS mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI.RW, yavuze ko yakuze ari umukinnyi mwiza ndetse yanakiniye imwe mu makipe azwi mu Rwanda.

Yagize ati "umupira nawukinnye cyane nkiga mu mashuri yisumbuye, ni nabwo nakiniye ikipe y'Intare FC(ubu ni irerero rya APR FC), nakiniye kandi n'andi makipe mu cyiciro cya 3."

Yakomeje avuga ko impamvu yaretse ruhago harimo gucika intege abona ntacyo yinjiza cyane no kuba impano y'umuziki yari imaze gusumba iya ruhago.

Yagize ati"navuga ko ari impano y'umuziki yari imaze gusumba iya ruhago, kuko nkirangiza amashuri yisumbuye muri 2007 nahise ntangira kwiruka mu muziki 2008 yose irashira umupira nywureka ntyo. Nk'uko ubivuze nta mafaranga nabonga biri mu byanciye intege."

Platini avuga ko ari umufana ukomeye w'ikipe ya Mukura VS ndetse ngo umukinnyi yemera ni Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United.

Yagize ati"njye mu Rwanda mfana Mukura VS. Buriya umukinnyi nemera ni Iradukunda Jean Bertrand, ni we rutahizamu ukomeye u Rwanda rufite ubu."

Nemeye Platini, umuhanzi usigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y'uko mugenzi we baririmbanaga muri Dream Boys ari we TMC agiye muri Amerika, uyu muhanzi asanzwe ari n'umufana ukomeye wa Manchester United yo mu Bwongereza

Iradukunda Jean Bertrand ni we mukinnyi yemera
Platini ngo umufana ukomeye wa Mukura VS


source http://isimbi.rw/siporo/article/platini-wo-muri-dream-boys-yavuze-ikipe-n-umukinnyi-nyarwanda-afana-icyatumye-ahagarika-gukina-burya-yakiniye-ikipe-ikomeye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)