Indirimbo n'umuhanzi nyarwanda rutahizamu Michael Sarpong yemera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Michael Sarpong, rutahizamu wo muri Ghana avuga ko umuhanzi nyarwanda afana ari Safi Madiba.

Uyu mukinnyi avuga ko mu myaka ibiri amaze mu Rwanda ihagije kugira ngo hagire bimwe amenya birimo n'abahanzi ndetse n'indirimbo zimwe na zimwe.

Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho ahamya ko Safi Madiba ari we muhanzi nyarwanda wigaruriye umutima we.

Yagize ati"yego abahanzi bamwe na bamwe ndabazi. Umuhanzi w'umunyarwanda nkunda ni Safi Madiba."

Yakomeje avuga ko zimwe mu ndirimbo ze akunda harimo Kontwari na I love you.

Yagize ati "ntabwo byoroshye kuzikubwira kuko wenda sinibuka amazina yazo ariko harimo iyo aheruka gusohora vuba yitwa I Love You, hari n'indi imaze minsi(umunyamakuru yamubajije niba ari Kontwari), yego rwose ndakeka ari iyo."

Michael Sarpong yageze mu Rwanda muri 2018 avuye iwabo muri Ghana akaba yari aje gukinira Rayon Sports, akaba yarasoje amasezerano y'imyaka 2 ubu akaba ashobora kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania.

Safi ni we muhanzi nyarwanda afana
Sarpong ngo amaze kumenya bamwe mu bahanzi nyarwanda


source http://isimbi.rw/siporo/article/indirimbo-n-umuhanzi-nyarwanda-rutahizamu-michael-sarpong-yemera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)