Nyuma ya divayi yagarutse kuri ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa mumuziki. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyizere kellia ukoresha izina rya kellia mumuziki yashyize hanze indirimbo ye yambere ayita divayi nyuma yo kumenyekana aririmba mu makwe no mubindi birori bitandukanye.

Indirimbo divayi iyo uyiteze amatwi ukayikurikirana neza kellia yumvikanamo abwira umuhungu bakundana ko amuryohera nka divayi, gusa ubwo kasukumedia.com yaganiraga nawe kellia yavuzeko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yagikuye k’ubuzima abona abantu bakundana babayemo, ko atari inkuru imwerekeyeho ati rwose nge ndi single nta mukunzi mfite.
kellia warusanzwe aririmba mu makwe.

Kellia nkundi muhanzi wese ugitangira ngo usanga harimbogamizi n’utubazo bahurira natwo muri studio bwa mbere we avugako ikintu cyamuteye ubwoba akinjira muri studio arukuririmba harimo abantu benshi ati “mubyukuri numvaga ntari bushobore no kuririmba gusa abobantu ahubwo nibo bagiye bantinyura bambwira ko ntagikomeye kirimo.

Ubwo yabazwaga kumuhanzikazi yumva umutera ubwoba muri muzika nyarwanda yasubije ashize amanga ko ntanumwe we icyo ashyize imbere ari ugukora umuziki ushimisha abawumva.

Ku kibazo cya bamwe mubahanzikazi bakunze gushyira ibice byabo by’ibanga ahagaragara muburyo bwo gushaka kumenyekana vuba kellia yagize ati”nemerako umuntu agira uburyo akoramo ibintu bye, aramutse abona aribyo byamwinjiriza uko abyifuza gusa nge sinabyinjiramo”.
kellia ntiyemeranya nabatanga ruswa y’igitsina ngo bakunde bamenyekane.

Agaruka ku kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ikunze kuvugwa mumuziki kellia yavuzeko bitaramubaho gusa ko abyumva ati”iyo ruswa ndabyumva ko ihari gusa niba aruko ntarabimaramo igihe simbizi njye ntibirambaho, iyo bibaye bidindiza iterambere ry’umuziki cyane kuko harawo bica intege Kari wenda yaranashoboye akaba yanabireka

Ati”kubwange biramutse bimbayeho ntayo natanga,nakomeza nkakora cyane igihe cyazagera ibikorwa byanjye bikamenyekana nubwo byafata igihe kirekire cyane,
Kimwe nuko wihanganye ntuhite wihutira kumenyekana vuba Dore ko aribyo bituma abenshi bayitanga ati ushobora kuzabona ukunda impano yawe akaguteza imbere ntakindi agusabye.

Kanda hano wumve indirimbo divayi ya kellia

The post Nyuma ya divayi yagarutse kuri ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa mumuziki. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/nyuma-ya-divayi-yagarutse-kuri-ruswa-yigitsina-ikunze-kuvugwa-mumuziki/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)