Bayern München itsinze Leverkusen yegukana gikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bayern München itsinze Leverkusen yegukana gikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino

Bayern München yegukanye igikombe cyayo cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsinda Bayer Leverkusen ibitego 4-2 mu mukino wa nyuma wa DFB-Pokal.

Robert Lewandowski wabaye umukinnyi w’umwaka muri Bundesliga yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino byiyongera ku gitego cya David Alaba na Serge Gnabry.

Ni Bayern München yaje ishaka kwegukana igikombe igakomeza gushimangira ko ari ikipe ya mbere mu Budage na Bayer Leverkusen yashakaga kwegukana igikombe cya mbere mu myaka 27 yose.

David Alaba yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyane yatsinze giturutse kuri coup-franc ku munota wa 15 w’umukino mbere yuko Serge Gnabry aterekamo igitego cya kabiri nyuma y’umupira yahawe na Joshua Kimmich nuko igice cya mbere kirangira Bayern iyoboye ku bitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Robert Lewandowski wasoje Bundesliga ayoboye abatsinze ibitego byinshi yateretsemo igitego cya gatatu cya Bayern München kikaba igitego cya 50 yari atsinze muri uyu mwaka w’imikino.

Nyuma y’umupira mwiza yahawe na Kerem Demirbay, Sven Bender yagaruyemo igitego kimwe nubwo bitagize icyo bitanga kuko Bayern München yakomeje kurusha Leverkusen kugeza Robert Lewandowski ateretsemo igitego cya kane cya Bayern München mu minota ya nyuma y’umukino ku mupira yahawe na Ivan Perisic.

Ku munota wa nyuma w’umukino Kevin Volland yateretsemo igitego cya kabiri cya Leverkusen kirangwa ariko nyuma yo kwifashisha VAR basanze Alphonso Davies yari yakoze ikosa nuko batanga penaliti yinjijwe neza na Kai Havertz nuko umukino urangira Bayern München itsinze ibitego 4-2 yegukana DFB-Pokal ku nshuro ya 20 mu mateka.

The post Bayern München itsinze Leverkusen yegukana gikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/bayern-munchen-itsinze-leverkusen-yegukana-gikombe-cya-kabiri-muri-uyu-mwaka-wimikino/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)