Nyinawumuntu Grace yagarutse muri ruhago, Jimmy Mulisa na Seninga bahanganiye umwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatoza babiri Jimmy Mulisa na Seninga Innocent ni bo bahanganiye umwanya wo kuba umuyobozi wa tekinike mu ishuri ryigisha umupira(Academy) Paris Saint-Germain izubaka mu Rwanda.

Iri shuri rizubakwa mu karere ka Huye mu Ntara y'Amagepfo, ni ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na PSG muri gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Mu kwezi gushize FERWAFA ikaba yari yatanze itangazo ry'akazi ku bantu bazakora muri iri rerero, yamaze gutangaza abujuje ibisabwa bazakora ikizamini cy'akazi.

Mu bemerewe gukora ikizamini harimo abatoza barindwi, muri abo batoza harimo Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali y'abagore ndetse n'ikipe y'igihugu y'abagore ariko akaba yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya ruhago.

Abandi batoza ni; Djamillah Dushimimana, David Rumanzi, Alain mbabazi, Bonaventure Ntakirutimana, Seraphine Umunyana na Mohamed Nonde.

Ku mwanya w'umuyobozi ushinzwe tekinike harimo Jimmy Mulisa watoje ikipe ya APR FC ndetse akaba n'umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi, ubu nta kipe afite.

Ahanganiye uyu mwanya na Seninga Innocent uheretse kugirwa umutoza mukuru w'ikipe ya Musanze FC.

Ku mwanya w'umuyobozi uzaba ushinzwe iri rerero hariho Raymond ndetse na Ndanguza Théonas.

Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahanganiye umwanya wo kuba umuyobozi wa tekinike muri iri rerero
Nyinawumuntu Grace yagarutse muri ruhago ashaka kuba umutoza w'irerero rya PSG mu Rwanda


source http://isimbi.rw/siporo/article/nyinawumuntu-grace-yagarutse-muri-ruhago-jimmy-mulisa-na-seninga-bahanganiye-umwanya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)