Ibihe bikomeye Nkomezi Alex yanyuzemo muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, Nkomezi Alex, avuga ko umwaka we wa mbere muri APR FC utamworoheye kuko yahuye n'imvune zikomeye zatumye anabura umwanya wo gukina.

Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo uyu musore wari usoje amasezerano ye muri Mukura VS yasinyiye APR FC imyaka 2.

Ni umusore utaragize amahirwe yo gukina umwaka we wa mbere muri iyi kipe, ni nyuma yo kugenda ahura n'imvune za hato na hato ndetse ntiyabasha kwemeza umutoza Adil Eradi.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Nkomezi Alex avuga ko APR FC yasanze ari ikipe nziza nk'uko yayitekerezaga.

Yagize ati“APR FC ni ikipe ikomeye twese turayizi, uko nayitekerezaga, uko nayumvaga ntarayijyamo ni nako nyibona ubu nyirimo, gusa ntabwo njye navuga ko byangendekeye neza mu mwaka wa mbere.”

Nkomezi Alex yifuza gutandukana na APR FC akaba yajya aho abona umwanya wo gukina

AKomeza avuga ko mu mwaka we wa mbere bitamugendekeye neza kuko yahuye n'imvune zatumye atabona umwanya wo gukina.

Yagize ati“nagiye nkunda kugira ikibazo cy'imvune, zatumye nyura mu bihe bikomeye muri iyi kipe. Kuva twava mu mikino ya gisirikare ntabwo byagiye binyorohera, kuko umukino wa nyuma twakinnye muri Kenya ni na wo navunikiyemo.”

Umwaka we wa mbere yahuye n'imvune zamubujije gukina

Yakomeje agira ati“ni ikibazo cy'inyama munsi y'impfundiko, navunitse inshuro zigera muri 3 zose, urumva ko bitari byoroshye. Abatoza ntacyo mbashinja ntabwo banyimye umwanya byatewe n'imvune zanjye, hari n'ubwo banteguraga babimbwiye ko bazanyifashisha nkahita mvunika.”

Uyu mukinnyi avuga ko imvune yagize yakize ubu nta kibazo gusa akaba ashaka ko APR FC yamurekura akaba yajya aho azakina kuko abona muri APR FC kubona umwanya bizagorana.

Nkomezi Alex(25) imvune yayikuye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya


source http://isimbi.rw/siporo/article/ibihe-bikomeye-nkomezi-alex-yanyuzemo-muri-apr-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)