Amazina yanjye ni Cynthia Irihose imyaka yanjye ni 33 nabanye n’umugabo tubyarana umwana umwe turananiranwa. Kuba twarananinwe si uko ndi ikirara ahubwo n’uko yampozaga kunkeke akirirwa ansebya avuga ngo muca inyuma. Nta mahoro yampaga ahubwo yahoraga ankekera ubusambanyi akabunshinja kandi ambeshyera. Kuko kuva twabana sinigeze muca inyuma na rimwe. Njye naramukundaga by’ukuri si amafaraga namukurikiyeho ahubwo umutima mwiza we niwo watumye mukunda. Nari mfite abagabo benshi banyirukaho ndetse n’abasore bose bambwira ngo ndekane n’umugabo wanjye nkundane nabo ariko nkabahakanira. Ahantu hose twajyaga bavugaga ko tutaberanye abantu bose bakambwira ngo mureke ngo kuki nashatse akagabo kagufi gasebetse kandi abagabo beza bahari, ariko njye ntagaciro nigeraga mbiha kuko naramukundaga by’ukuri, kandi nawe ubwe nahoraga mbimubwira ko mukunda kuruta ibibaho byose ariko we ntakizere yigiriraga yumvaga ko mubeshya, akumva ko nakurikiye amafaranga akumva ko aramutse akennye nahita muta. Abakire b’inshuti ze zose bacungaga adahari bakaza kumusura byumvikana ko arinjye babaga baje kureba bakantereta bakansaba urukundo bakambwira ngo amafaranga yose nshaka bazayampa ariko ndeke umugabo wanjye. Njye nkababwira ko ntakunze amafaranga ahubwo ko nkunda umugabo wanjye by’ukuri. Umugabo wanjye rero iyo yamenyaga ko baje adahari ubwo urugo rwahitaga rushya, iryo joro sinasiziraga yararaga anshinja ko namuciye inyuma bugacya. Nkahakana nkarira nkarahira indahiro zose zibaho ariko akanga kubyemera. Igihe rero cyaje kugera mbona ubwo buzima ntazakomeza kubwihanganira, mbona guhora nshinjwa ibyaha ntakoze ntazabihoramo mbona ko aricyo gihe cyo kurekana nawe. Icyo gihe nibwo yamenye ko namukundaga by’ukuri kandi ko namubwizaga ukuri, yansabye imbabazi ndabyanga kuko yisamye yasandaye. Ubu rero ndashaka umukunzi twakundana tukubakana urugo rushingiye k’urukundo n’icyizere. Ubutunzi ndabufite ariko sibwo bwubaka urugo, rero nanjye sibwo nashingiraho mu guhitamo umukunzi ahubwo umuntu wese wumva afite urukundo rw’ukuri anyandikire inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
*
http://dlvr.it/RbC6FZ
Post a Comment
0Comments
