Abasore barahari ndetse benshi, abansaba urukundo barahari ndetse benshi, ariko kubona umuhungu w’inyangamugayo ni ikibazo gikomeye. Muri iki gihe umusore akunda umukobwa hari inyungu runaka amukurikiyeho, iyo amaze kuzibona ahita amuta akajya gushaka undi. Iyo mvuga inyangamugayo si mu rukundo gusa ahubwo ni mu bintu byose. Hari umusore uherutse kunsaba urukundo, njye narabibonaga ko ankunda kuko yakoraga ibishoboka byose kugira ngo anyereke urukundo, kandi mu gihe ukundana n’umusore hashira icyumweru agatangira kugusaba ko muryamana, we ntabyo yansabye ninacyo cyanyerekaga ko ari uw’ukuri. Nyuma yo kumusuzuma neza naje kumuha urukundo, turakundana, mukunda ntizigamye ndetse mwereka n’inshuti zanjye ziramumenya, baramenyana baba inshuti. Muri izo nshuti zanjye harimo umukobwa w’inshuti yanjye magara tujya dukunda no kugurizanya amafaranga. Igihe kimwe rero uwo musore yaje kujya kureba uwo mukobwa w’inshuti yanjye amubwira ko mutumye amafaranga nawe ahita ayamuha atabanje no kumbaza. Ubwo uwo musore yahise agenda gutyo n’amafaranga arayajyana. Rero buri gihe kubona umusore wagukunda by’ukuri kandi akaba ari inyangamugayo, ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ikibazo. Ushobora gukunda umusore kandi akaba ari umusinzi ndetse agura n’abakobwa bigurisha wowe ntubimenye, umusore mushobora gukundana ari igisambo ntubimenye, mugakundana ari umutekamutwe ntubimenye, mugakundana afite abakobwa benshi yateye inda wowe ntubimenye, mugakundana wowe ukajya ubona ari ntama w’Imana kandi ari umunyabyaha ruharwa yarayogoje agace ntubimenye. Umusore murakundana, akajya akubeshya ko ari umukire, akakwiyemeraho cyane ko yize ko afite ubushobozi, akajya akwereka amafoto ye ari mu modoka zihenze wowe ukamwizera ukagira ngo nibyo kandi byose ari ibinyoma ntanurwara rwo kwishima yigirira. Nubwo abasore hafi ya bose ari gutyo bateye ariko ndabizi ko hakiriho abasore b’inyangamugayo, uwo rero nimubona sindi buzuyaze kumuha umutima wanjye tukikundanira. Niba wiyiziho ubunyangamugayo, ukaba wujuje indangagaciro zijyanye n’umuco wacu ukaba wumva twakundana unyandikire inbox amazina yanjye ni Umutoniwase Elevanie.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

