Nitwa Monique Uwanyirigira mu myaka 8 ishize nakundanye n’umusore, uwo musore ndamukunda cyane mwimariramo ariko naje gutungurwa n’uko igihe kimwe yampamagaye ari kuri Noheli akambwira ngo amfitiye impano, icyo gihe nanjye nari mufitiye impano nuko njya kumureba mpageze turaganira cyane ampa impano yanteguriye nanjye muha iyo namuteguriye. Maze aramperekeza tugiye gutandukana arambwira ngo umukobwa bakundanaga mbere yamusabye imbabazi none yiyemeje kuzimuha. Arambwira ngo:”Nibyo imbabazi nazimuhaye none tugiye gusubirana, gusa ndamuzi ni umunyamafuti n’ubundi azahita akora andi makosa duhite dutandukana, ubwo rero ndagusaba ngo wowe ube untegereje nimara gutandukana nawe nzagaruka dukundane.” Ayo magambo yarambabaje cyane, kuko numvise ko uwo muhungu amfashe nk’igicucu ariko ntakundi nari kubigenza. Nahise ntandukana nawe ariko muri njye narabyumvaga ko tutazasubirana. Hashize ukwezi kumwe yahise ambwira ko wa mukobwa batandukanye none ko yifuza ko twasubirana ndamuhakanira. Nahise numva iby’urukundo mbizinutswe kuburyo maze imyaka 7 nta mukunzi mfite. Gusa ubu noneho ndumva niteguye uwaba yumva twahuza anyandikire inbox twikundanire.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/maze-imyaka-7-nta-mukunzi-mfite-none-ndashaka-umusore-dukundana/


